Polisi irihanangiriza abantu batubahiriza amategeko y’umuhanda
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda arakangurira Abanyarwanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga mu muhanda, kwitwararika amabwiriza bahabwa na Polisi y’Igihugu mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ibi Supt. Jean Marie Vianney Ndushabandi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki 27/5/2014, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, ni nyuma y’uko mu mujyi wa Kigali kuwa 25 uku kwezi habereye impanuka ikomeye igahitana abantu 4 abandi benshi bagakomereka.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi, ikamyo yo mu bwoko bwa Benz Actross, yacitse feri igonga abantu, hapfa bane, abandi 13 barakomereka mu buryo bukabije ndetse hanangirika ibintu byinshi nk’uko umuvugizi w’ishami rya polisi yo mu muhanda yabibwiye abanyamakuru.
Supt. Ndushabandi yatangaje ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kwitwararika kujya mu muhanda mu gihe baburiwe na Polisi ikibazo ibinyabiziga byabo bifite.

“Ku italiki ya 5 uku kwezi, iyi kamyo yaje kuri control tekiniki ya Police iregwa ibibazo bitandukanye birimo na feri. Nyirayo yahawe iminsi 14 kugirango ayikoreshe abone guhabwa control tekiniki ariko icyagaragaye ni uko yayihaye undi mushoferi akajya kuyikoresha ari naho byayiviriyemo gukora impanuka.
Icyagaragaye nuko iyi mpanuka yatewe no kubura feri. Ubundi twe feri twemera n’ifite 25% ariko izayo zose zari zifite hejuru ya 58% bivuze ko zari zarangiritse bikabije.”
Yongeyeho ko iyi mpanuka ikomeye ibaye nyuma y’uko hari indi kamyo yagushije abantu i Musambira mu karere ka Kamonyi, aho yakomerekeje abantu bikabije. Ati “Turihanangiriza abantu kutica amategeko y’umuhanda kandi bakamenya akamaro ka controle tekiniki.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje peee. twifatanyije mukababaro nimiryango yabuze ababo
Wa muvugizi we umbabarire si ukukubahuka ariko uravuga ay’ubusa ruswa y’abapolisi bo mu muhanda izatumaraho abantu. None se uravuga uti umuntu yazanye ikamyo taliki eshanu muri controle bayisangana ibibazo aho kujya kuyikoresha mu igarage ajya kwikorera mu muhanda kugeza agaritse ingogo taliki 25. Ubwo yamaze iminsi 20 akora mu mujyio atanyura kuri bariya bapolisi b’amagilets y’icyatsi??? Yabanyuragaho se nta bya ngombwa bya controle ntacyo abapfumbatishije? Urupfu rwa ziriya nzirakarengane zose kongeraho biriya byose byangiritse ruri ku mutwe wa bano bapolisi bo mu muhanda bareka imodoka zapfuye zigakora. Mumbabarire mutambutse igitekerezo cyanjye njye mba numiwe. Ruswa izatumara.