Plan International yatanze ibiribwa n’ibikoresho bifite agaciro k’arenga miliyoni 84

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana no guteza imbere abakobwa, Plan International, wijeje ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo Covid-19, ukaba watanze ibiribwa, ibikoresho ku bakobwa ndetse n’ibizifashishwa mu bukangurambaga.

Plan yatanze ibiribwa birimo n'ibishyimbo
Plan yatanze ibiribwa birimo n’ibishyimbo

Kuwa kabiri tariki 14 Mata 2020, Plan yatanze ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 23,780,000 mu kigega cy’ibiribwa cya Leta, kugira ngo bigoboke abaturage bataye imirimo muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo Covid-19.

Uyu muryango uvuga kandi ko watanze amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 50, agomba gukoreshwa mu kwigisha no gukora ubukangurambaga hirindwa icyorezo cyugarije isi.

Plan ikomeza yizeza abana b’abakobwa batuye Uturere twa Bugesera, Nyaruguru, Gatsibo ndetse n’abo mu nkambi z’impunzi zose ziri mu Rwanda (uko ari esheshatu), ko izabagenera ibikoresho by’isuku birimo amasabune ndetse n’ibyangombwa bibafasha mu gihe cy’imihango, bifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange inkunga uyu muryango uteganya gutanga ku Baturarwanda muri iki gihe cyo kwirinda kwandura Coronavirus, ngo irangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 84 n’ibihumbi 580.

Mu biribwa Plan International yatanze harimo ifu y'ibigori(kawunga)
Mu biribwa Plan International yatanze harimo ifu y’ibigori(kawunga)

Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, William Mutero, agira ati “Ubufasha tuzatanga buzibanda ku bukangurambaga bwo guha abaturage amakuru ajyanye n’ubuzima, ndetse n’ibikoresho byangombwa bakeneye, hibandwa cyane ku bikenerwa n’abana b’abakobwa n’abagore bakiri bato.

Ubu ni icyiciro cya mbere cy’ubufatanye mu gukurikirana ibibazo biterwa n’icyorezo cya Covid-19 ndetse no gutanga amabwiriza agamije kukirwanya no kugikumira”.

Uyu muryango ukorera mu turere 14 tw’u Rwanda, wizeza ko hazabaho imikoranire y’umwihariko na Leta, kugira ngo abantu batishoboye biganjemo abana b’abakobwa bataye imirimo n’amashuri bahunga Coronavirus barindwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Mu rwego rwo kwihutisha ubukangurambaga, mu nkunga yatanzwe ngo hazagurwa indangururamajwi (megaphones) zizajya zifashishwa n’abakora ubukangurambaga no kwigisha abaturage.

Hatanzwe n'umuceri
Hatanzwe n’umuceri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka