Perezida wa World Vision muri Amerika, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision muri Afurika, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda. Ni uruzinduko bwana Edgar Sandoval Sr. yagiriye muri aka karere aho anasura ibikorwa biterwamo inkunga n’uyu muryango ahagarariye, birimo ECD ya Nemba.

Yanaboneyeho kandi umwanya wo kuganira n’abana n’abarezi bo mu Urugo Mbonezamikurire y’abana bato ruri mu Mudugudu wa cyahafi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba.

Mbere yo kuza mu karere ka Gakenke, umuyobozi wa World Vision ku isi, yabanjirije mu karere ka Gicumbi ku munsi w’ejo, aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse we n’itsinda ayoboye basura ibikorwa binyuranye birimo: umuyoboro w’amazi Kageyo-Mwange, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, G.S Muhondo, Ivomero ry’amazi rya Mugomero, n’irerero riri mu mudugudu wa MWANGE, akagari ka KAGEYO mu murenge wa KAGEYO.

Aha, mu ijambo rye, bwana Edgar Sandoval Sr. yagize ati: "u Rwanda n’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko twese dufatanije twagera kuri byinshi, ubu bufatanye bukaba buduhaye umurongo wo kurwanya ingaruka zose mbi, tukaba tuzahora turi abafatanyabikorwa banyu, mu burezi, mu buzima n’ibindi byose bizaba bikenewe".

Guverineri Nyirarugero uyobora intara y’amajyaruguru, yashimiye umuyobozi wa World Vision ku isi ndetse anasaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwaremezo bahawe kuko ari bo bifitiye akamaro, kandi bikazabageza ku iterambere rirambye.
Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryagaragaje ko abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 82.3%, ko kandi u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bamaze kugezweho amazi meza 100%.

Ibyo bikazashoboka ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo an World Vision.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka