Perezida wa Sena arihanangiriza abadakora umuganda

Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze n’Abaturarwanda muri rusange ko nibakomeza kujenjekera igikorwa cy’umuganda bazafatirwa ingamba zikaze kuko umuganda ari gahunda y’igihugu.

Ibi Dr Ntawukuliryayo yabitangarije mu mujyi wa Kigali, aho yakoreye umuganda ejo tariki ya 10 Ukuboza mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri izafasha mu gukumira imivu n’inkangu z’amazi amaze igihe amanuka akagera n’ubwo yafunze umuhanda munini winjira mu Mujyi wa Kigali.

Dr Ntawukuliryayo yagize ati “Hari benshi birirwa biryamiye uko habaye umuganda, bakigira ba ntibindeba kandi umuganda ari gahunda y’igihugu cyose. Aba bose bakwiye guhiturwa duhereye ku bayobozi mu nzego z’ibanze batabashyira mu ruhame ngo bagawe. Bahwituriwe mu ruhame bajya bitabira umuganda nk’abandi Baturarwanda.”

Ntawukuliryayo yasobanuye ko umuganda ari icyifuzo cy’imbaga y’Abanyarwanda bose mu kwikemurira ibibazo by’ibikorwaremezo bahereye aho batuye.
Mu Rwanda hasanzwe haba umuganda buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Kuri uyu wa gatandatu habaye umuganda wiswe uw’abakozi b’inzego zihariye kugira ngo bagaragaze uruhare rwabo mu gikorwa cy’umuganda.

Uyu muganda witabiriwe na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Urubyiruko, Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali, KIST, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi bayobozi mu nzego za gisivili n’iz’umutekano.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka