Perezida wa Santrafurika yasuye Abanyakinigi (Video)

Umukuru w’igihugu cya Santrafurika Faustin-Archange Touadéra, yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), atambagizwa ibikorwa remezo binyuranye byubatswe muri uwo mudugudu, birimo urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ishuri, ikigo nderabuzima n’ibindi.

Ni uruzinduko yagiriye muri uwo mudugud ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ubwo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV wavuze ko urwo ruzinduko ruri mu rwego rwo gusura ibyiza bitatse u Rwanda, no kureba uburyo u Rwanda rukomeje kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Aje gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ariko murabyumva ko n’aho yanyuze yarebye ibyiza bitatse u Rwanda, abaturage, amazu, ibikorwa remezo, ibikorwa by’ubuhinzi byose yabibonye, ariko noneho by’umwihariko azanywe no gusura umudugudu w’icyitegererezo kugira ngo arebe uburyo igihugu cy’u Rwanda cyishakamo ibisubizo”.

Arongera ati “Ni umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatanze wo gutuza abaturage neza, ndetse aje no kureba ibyiza nyaburanga biri ahangaha, ari ibirunga ari inyamaswa zirimo ndetse n’aya mahoteli yakira ba Mukerarugendo. Ibyo byose biri mu rugendo rw’umukuru w’igihugu cya Santrrafurika, ariko muri uyu mudugudu w’icyitegererezo ni cyo gikorwa cy’umwihariko kimuzanye”.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu byo uwo mukuru w’igihugu ashyize imbere mu gusura harimo ivuriro rya Kinigi, Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bagize imiryango 144 ituye muri uwo mudugudu watwaye asaga miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ni umudugudu wubatsemo ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, ishuri ry’icyitegererezo rya Kampanga ririmo ibyangombwa byose bifasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga (smart Classrooms) ndetse n’urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwita ku mikurire y’abana, guhabwa ubumenyi no gukangura ubwenge bwabo.

Ni umudugudu watujwemo Abanyarwanda bari batuye muri ako gace mu buryo bw’akajagari, bubakirwa uwo mudugudu mu rwego rwo kubafasha gutura hamwe kandi neza, kunga ubumwe, gusangira ubuzima ndetse no kugezwaho mu buryo bworoshye ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro.

Bamwe mu batujwe muri uwo mudugudu, baragaragaza uburyo bakomeje kwishimira abashyitsi babasura muri iyi minsi, by’umwihariko Umukuru w’igihugu cya Santrafurika, bavuga ko babangamiwe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye batamubyinira ngo babakire uko bikwiye ndetse banasabane.

Sibomana Saidi ati “Erega ntawe wabura kwishima, kubona umukecuru wanjye n’umusaza bari mu myaka 70 bari mu nzu nk’iyi, bibaha amasaziro meza. Tunezerwa cyane iyo tubonye abashyitsi bakomeye nk’aba badusura, natwe twumva ko dufite agaciro gakomeye”.

Arongera ati “Twamwiteguye neza amasuku yari yose mu mudugudu wacu, ikibazo n’iyi Covid-19 uyu mushyitsi waturutse mu mahanga twari kumubyinira, tugira tuti ‛Kagame Mwungeri we’, kubera ibyiza amaze kutugezaho. Twabyishimiye rwose, Perezida wacu akomeze atubanire mu mahanga, umushyitsi azagire urugendo ruhire”.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ushobora kuba umurongo mwiza wafasha abaturage ba Santrafurika nk’igihugu cyagize ibibazo by’intambara, aho abaturage baho bakeneye gutuzwa neza, ibyo bikaba byabunganira kandi n’u Rwanda rukagira ibindi rwigira kuri icyo gihugu binyuze muri urwo rusinduko.

Ati “Ni umurongo mwiza ushobora no kujyanwa muri Santrafurika, na bo baciye mu bibazo nk’ibyo twaciyemo n’ubwo twebwe twanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na bo bafite intambara nyinshi bamazemo igihe abaturage bahunga birukanka, na bo bakeneye gutuzwa bakaba bakora kimwe mu bikorwa yasuye hano mu Rwanda na byo bikaba byakorwa iwabo. Hanyuma kandi na we aratugira inama ku cyo abona twarushaho kunoza, ni yo mpamvu yahisemo kuza gusura uyu mudugudu n’uruzinduko muri rusange yagiriye mu gihugu cy’u Rwanda”.

Reba Video y’uru ruzinduko rwa Perezida Touadéra mu Kinigi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Le rwandais c,est un pays souverain ayant toute les institutions qui au vue de la communaute’ internationale devrait se respecter et respecter les autres pays ,alors comment se peut il que le president de l’ autre pays se fait voyager dans notre pays sans etre accompagne’ par son homologue ayant ces attributions dans son carnet de charges que lui confere la population via la constitution. Cela semble au putch a’ la constitution du pays et si la population savent reellement son droit devrait reagir et exiger la presence physique du president dans des ceremonies qui lui incombent.

Cyufire yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Twishimiye umushitsi wacu perezida wa satra friqwe

Uwihoreye fousten yanditse ku itariki ya: 6-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka