Perezida Magufuli wa Tanzania yakoreye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2016, aho yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uru ruzinduko rwa mbere Perezida Magufuli agiriye mu Rwanda ni na rwo rwa mbere agiriye hanze y’igihugu cye kuva ubwo yatorerwaga kuba Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu Ukwakira 2015.
Perezida Kagame na Perezida Magufuli barafungura ibiro bya Gasutamo bya Rusumo bihuriweho n’impande zombi bizwi nka "Rusumo One Stop Border Post".
Aba bakuru b’ibihugu kandi barataha ikiraro (urutindo) gihuza u Rwanda na Tanzania kiri ku Rusumo.
Kigali Today yabakurikiraniye umunota ku munota iby’uru ruzinduko:
13:00-: Ibirori byo kwakira Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli byaberaga ku Rusumo birarangiye. Ubu, Abakuru b’ibihugu byombi berekeje i Muhazi mu Karere ka Rwamagana, aho biteganyijwe ko bagirana ibiganiro.
Ahagana 13:00: Perezida Kagame abwiye Perezida Magufuli n’abamuherekeje ko u Rwanda rwabishimiye nk’abashyitsi bahire kandi abasezeranya ko uyu mubano mwiza uzarushaho gutera imbere uko imyaka isimburana.
Ku bwe, agaragaje ko urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya bakoresha uyu mupaka rwarushaho kwiyongera, ubucuruzi bugatera imbere.
Perezida Kagame ati "Abanyatanzaniya n’Abanyarwanda bakeneye amahoro, bakeneye ubucuti, bakeneye guhahirana; twese tugatera imbere."
Ahagana 12:40: Perezida Kagame na Perezida Magufuli bamaze gufungura ibiro bya Gasutamo ku Rusumo banataha ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania.
Perezida Magufuli ati "Nje mu Rwanda nk’inshuti, nk’umuvandimwe, nk’umuturanyi."
Avuze ko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, harimo abaturage benshi; bito ko bafatanyije nta cyabananira. Yongeyeho ko muri uru ruzinduko, azigira byinshi ku Rwanda kandi ashimangira ko Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya basangiye byinshi.
Ati "Mu minsi ibiri nzamara mu Rwanda, nziga byinshi kandi ndagira ngo mbahamirize ko Abanyatanzaniya ari abavandimwe banyu."
Ahagana 11:30: Perezida Magufuli afashe ijambo ati "Ndashimira Perezida Kagame ku bw’ubutumire. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ngendereye kuva naba Perezida."
Perezida Magufuli ati "Ngendereye u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano wacu mwiza n’ubuvandimwe."
Ahagana 11:25 Perezida Kagame amaze gusuhuza abaturage ba Tanzania bari ku ruhande rw’umupaka wa Rusumo ruherereye muri Tanzania, ababwira ko abazaniye indamukanyo y’abavandimwe babo b’Abanyarwanda. Ababwiye ko gukorera hamwe (u Rwanda na Tanzania) bizabongerera imbaraga.
Perezida Kagame avuze ko Abanyarwanda bishimiye kwakira Perezida Magufuli n’abamuherekeje mu rukundo n’urugwiro by’Abanyarwanda.
Ku mupaka wa Rusumo aho Perezida Kagame na Madamu we bakirira Perezida Magufuli na Madamu, ubu ni ibirori. Bararirimba indirimbo zo kumuha ikaze ku butaka bw’u Rwanda.
Ahagana 10:50: Perezida Paul Kagame na Madamu we bamaze kwakirwa na Perezida Magufuli na Madamu we ku gice cy’umupaka wa Rusumo giherereye mu gihugu cya Tanzania.
Imodoka ziherekeje Perezida Magufuli mu Rwanda zamaze kugera ku mupaka wa Rusumo.
U Rwanda rwagaragaje ko rwishimiye kwakira Perezida Magufuli ku butaka bwarwo.
10:09: Hashize akanya abanyamakuru bageze ku Rusumo, aho Perezida Paul Kagame yakirira mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli.
9:40: Imyiteguro yo kwakira Perezida Magufuli ku Rusumo irarimbanyije
Perezida Magufuli agiye kwakirirwa ku mupaka wa Rusumo ahari ikiraro gihuza ibihugu byombi, bikaba biteganyijwe ko ari bufatanye na Perezida Kagame gutaha ku mugaragaro umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (Rusumo One Stop Border Post).
Kugeza muri aya ma saa tatu n’igice (9:30), abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru, bategereje ko abakuru b’ibihugu byombi bagera ku Rusumo, ahagiye kubera uyu muhango.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
karibu mheshimiwa rais Magufuri ujisikie kama uko nyumbani. tunafurahi sana ku kupokea inchini kwetu karibu tena.
kumushika raisi wetu kwenye bega ina maanisha nini?
karibu mheshimiwa rais Magufuri ujisikie kama uko nyumbani. tunafurahi sana ku kupokea inchini kwetu karibu tena.
kalibu Sana president Magufuli
Tunamufurahia mzee Pombe kuja nchini kwetu.haya yatajenga ushirikiano bora kati yetu na watanzania.