Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Meles Zenawi
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/09/2012, aho yitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Meles Zenawi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.
Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye uyu muhango uteganyijwe ku Cyumweru.
Nyakwigendera Zenawi yitabye Imana mu cyumweru gishize I Buruseri mu Bubilgi, azize uburwayi butaramenyekana, nyuma y’amezi abiri atagaragara mu ruhame. Ishyingurwa rye niryo rya mbere muri iki gihugu kuva mu myaka 80 ishize, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza.
Perezida Kagame na Nyakwigendera Zenawi bari inshuti by’umwihariko, ndetse n’u Rwanda rwamuhaye umudari w’icyubahiro kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kwibohora.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame ntiyohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango gusa, ahubwo yanayoboye umunota umwe wo kumwibuka, ku banyacyubahiro bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigega “Agaciro Development Fund”.
Perezida kagame wagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Nyakwigendera Zenawi, yavuze ko atari umuyobozi wa Ethiopia gusa ahubwo yari uwa Afurika yose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari aho mwibeshye aho kwandika ngo Zenawi Yitabye mwanditse ngo Yibye niba bishoboka mwahahindura.