Perezida Kagame yijeje uwa Tanzaniya ubushuti buhamye
Perezida Kagame yijeje mugenzi we wa Tanzaniya, John Pombe Magufuli, ko u Rwanda ruzakomeza kubabera inshuti z’indahemuka, kandi bazahora bafatanya muri byose bigamije inyungu z’abaturage.
Yabitangarije mu muhango wo kumwakira ku meza wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Mata 2016, nyuma y’umuhango wabahurije ku mupaka wa Rusumo, bafungura ikiraro gihuza abaturage b’ibihugu byombi, hamwe n’inzu ya gasutamo ihuriweho n’ibihugu byombi.
Yagize ati “Ndashaka kukubwira ko mufitanye ubufatanye bwa nyabwo natwe. Tugomba gukorana kandi natwe turajwe ishinga no gukorana namwe. Tuzakomezanya mu rugamba rwo guteza imbere Afurika y’Iburasirazuba n’Afurika muri rusange.”
Perezida Kagame yanashimiye mugenzi we Magufuli ku byo amaze gukora kuva yajya ku butegetsi, birimo kurwanya ruswa no kugarura umubano hagati ya Tanzaniya n’ibindi bihugu.
Perezida Magufuli yashimiye u Rwanda ibitangaza rwakoze rukiyubaka mu nzego zose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni.
Yanashimye kandi Perezida Kagame uruhare rwe, mu guteza imbere igihugu mu rwego rw’umutekano, kurwanya ruswa mu gihugu no ku mugabane w’Afurika yose, anamusezeranya ubufatanye bwe n’Abanyatanzaniya bose mu iterambere ribereye abaturage.
Yagize ati “Ndagusezeranya ko umuhate wanjye n’abaturage ba Tanzaniya uzakomeza, kuko naje hano kuwutsindagira, kandi ubufatanye bwacu buzashingira ku nyungu zacu twembi.”
Perezida Magufuli yaboneyeho gushima uburyo Abanyarwanda bakomeje kugirira icyizere igihugu cya Tanzaniya bakoresha icyambu cya Dar-es-Salaam, aho kugeza ubu 70% by’ibicuruzwa biza mu Rwanda, binyuzwa kuri icyo cyambu.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida Dr John Pombe Joseph Magufuli wa Tanzaniya arifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuri ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza turabyishimiye
Njye iyo mbonye ibyiza ndarira, ibaze umugabo urira....
Njye Nkuda aba BAGABO Bombi bakunda igihugu pe,
Wakusema watama lakini tuaendelea...
Njye iyo mbonye ibyiza ndarira, ibaze umugabo urira....
Njye Nkuda aba BAGABO Bombi bakunda igihugu pe,
Wakusema watama lakini tuaendelea...
mugihe twibuka abacu bazize uko imana yabaremye tubonereho gushimira HE,paul kagame our preside muguhagarika jenocide no gukisha umubano mwiza murwanda nomumahanga.
Sinzi uko nabyishimira nge birandenze nkomye amashyi ntiyakumvikana, mvugije impundu kumugabo nibyemewe gusa ndarira amarira yubwuzu urugwiro nurukumbuzi byo guhobera abo bakozi b’Imana.