Perezida Kagame yeruye avuga icyo atekereza ku bibera mu Burundi

Avuga ku bibazo bya politike, imvururu n’ubwicanyi bikomeje kubera mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Paul Kagame yeruye avuga ko ababazwa n’uburyo iki kibazo kidakemuka ahubwo bakacyegeka ku Rwanda.

Perezida Kagame yatangaje aya magambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Gashyantare 2016, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter: @PaulKagame.

Perezida Kagame yeruye avuga ko bibabaje kuba Abayobozi b'u Burundi n'ababagira inama badashaka uko bakemura ikibazo ahubwo bakacyegeka ku Rwanda.
Perezida Kagame yeruye avuga ko bibabaje kuba Abayobozi b’u Burundi n’ababagira inama badashaka uko bakemura ikibazo ahubwo bakacyegeka ku Rwanda.

Imvururu mu gihugu cy’u Burundi zatangiye mu mwaka ushize wa 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu, benshi bakabyamagana bavuga ko anyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Avuga kuri ibi bibazo, Perezida Kagame yagize ati “Nk’Umunyafurika, by’akarusho w’Umunyarwanda, navuga ko amateka yuzuyemo amasomo menshi ariko ibyigisho byayo bingana urwara.”

Perezida Kagame yanditse ko bibabaje kuba abantu bakomeje kwicwa mu Burundi mu buryo budasobanutse, aho kugira ngo abayobozi babwo bashake igisubizo, bakabigereka ku Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bushotoranyi bukorerwa u Rwanda [uko bungana kose] butazarugusha mu mutego kandi ko nta gisubizo na kimwe kizabuvamo.

Yavuze ko “Uwo ari we wese wagiriye inama cyangwa washyigikiye abayobozi b’u Burundi muri ibi, kabone n’uri kure cyane, yatije umurindi ubwicanyi.”

Perezida Kagame yavuze ko biteye agahinda kuba ikibazo kigaragara aho kugira ngo gikemurwe, [Abayobozi b’u Burundi] bakacyikuraho bagishakira ibisubizo mu kucyegeka ku Rwanda.

Mu butumwa bugaragaramo ukutishima, Perezida Kagame yabaye nk’utanga impuruza ku Muryango Mpuzamahanga, y’uko ubwicanyi bubera mu Burundi bushobora gufata indi ntera, kandi ko [Umuryango Mpuzamahanga] bazabazwa ku nshingano bari bafite zo kurinda abaturage (barimo kwicwa).

[Abanenga] Yagize ati “Igisubizo kiroroshye… Bazavuga ngo…’Ntitwabimenye!’ ‘Yemwe no kuba FDLR yari mu Burundi, ntitwabimenye.’… Soma ngo ‘Ntitwigeze dushaka kubimenya’.”

Perezida Kagame yanzuye ubu butumwa avuga ko hatagize igikorwa ngo ibirimo kubera mu Burundi bihagarare, bushobora kugwa mu byago nka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, maze ibyo Umuryango Mpuzamahanga wavuze ngo “Ntibizongere kuba ukundi: Never Again”, bikongera.

Ati “Impamvu zizakomeza kuba impamvu… kandi abantu bazakomeza gutakaza ubuzima…aho kuba ‘Ntibizongere ukundi’…birongeye kandi!!!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

H.E Paul Kagame ndetse nabanyarwanda bose twibaza ndetse tukababazwa nibivugwa ku Burundi uyu munsi bikaba byitirirwa uRwanda.

Ariko mbona tuzashira tukava muliyi miryango mpuzamahanga kuko ntacyo batumarira ahubwo nsigaye mbona ibyago bya Africa babibyaza umusaruro niyo mpamvu wamugani bazavuga ko batigeze bamenya ibibera mu burundi kandi bahafite ingabo nyinshi ziyicariye zirirwa ku mazi ndetse no kurya amafaranga no kwirirwa mu bakobwa bicuruza mu karere.

Inyungu zabo nizo baharanira niyo mpanvu abarundi ndetse nabandi banyarwanda bahatuye batavuga rumwe na Nkurunziza bicwa buli munsi bakica amatwi no kubyegeka ku Rwanda.nyuma yaho byanze bikunze nta gisubizo ahubwo ndabamenyesha ko tuli abanyarwanda kandi ntituzemera ikintu aricyo cyose ndetse numuntu uwariwe wese uzatuvangira kuko tuzi aho twavuye naho tugeze nihaka umuriro ubo twiteguye kuwuzimya kandi kizimya moto zirahari nabazikoresha barahari.
Sf.

Floresh yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

H.E arababwira nuko abwira injiji(ibijuju).

Your Excellency keep calm and let destroy themselves, ntacyo utakoze ujya inama, ahasigaye ubushotoranyi bwo kwirirwa mumihanda ngo baramagana u Rwanda bakomeza kwi tindikaza (basongera isibe umugani wabo)dore ko ubanza u Burundi bugeze kumwanya wanyuma mubukungu, ntacyo bizatwara u Rwanda nibashaka icya "mutema kuni" bazambuke akanyaru, ruhwa cyangwa nemba ahasigaye barebe uwo bita inkotanyi cyane.

McRae yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

ibibera I Burundi ntabwo bikwiye gusobanuzwa urwitwazo Ku Rwanda,ariko kuko twabibonyemo isomo nkabanyafurika ntidukwiye gutegereza icyo loni izakora kuko na EAC ikwiye gufata ingamba nubwo zitanyura abandi nkabanyaburayi na loni kuko amaherezo bazavugako batamenye ko ibyakorwaga ari jenoside arikose ubwicanyi butari jenoside bwo loni ikwiriye kuburebera ngo mpaka bube jenoside ibone kugira icyo ikora??isi ikwiye guhindura imyumvire.

munyaneza yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

umusaza aravuga ukuri ariko buriya impamvu UN itarimo Kwihutira kujya muburundi nuko ntamabuye ( gold, diamond) cqse peterol biriyo iyaba ari nko muri Lbye, iraque, drc congo bacyeneye ubutabazi UN yakumva vuba vuba

nyanga emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka