Perezida Kagame yateye igiti gihamya ubucuti hagati y’u Rwanda na Zambia

Perezida Paul Kagame uri ku munsi wa kabiri w’uruzinduko agirira muri Zambia, aherekejwe na mugenzi we Hakainde Hichilema na Madamu we Mrs Hichilema, bateye ibiti ku mupaka wa Kazungula, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko uretse gutera ibiti, yanatemberejwe ikiraro cya Kazungula gifasha mu bikorwa bishyigikira ubucuruzi n’ubwikorezi bisanzwe, bihuza Zambia na Botswana n’ibindi bihugu bituranyi ku ruzi rwa Zambezi.

Perezida Hakainde Hichilema yatangaje ko igikorwa cyo gutera ibiti ku mupaka wa Kazungula, kigaragaza ubushuti bukomeye hagati y’u Rwanda na Zambia.

Perezida Kagame yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia, ku wa Mbere tariki 4 Mata 2022. Ubwo yageraga ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Harry Mwanga Nkumbula, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Hichilema, ndetse nyuma bahagararira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubuhinzi, imisoro, guteza imbere ishoramari, ibijyanye n’abinjira n’abasohoka, uburobyi n’ibindi.

Ku munsi wa mbere w’urwo ruzinduko rwe, Perezida Kagame aherekejwe n’umukuru w’Igihugu cya Zambia na Madamu we, yatambagijwe bimwe mu bice by’ubukerarugendo biri mu mujyi wa Livingstone, aho yasuye isumo rirerire muri Afurika riri hagati ya Zambia na Zimbabwe rya ‘Victoria Falls’ ndetse n’ibyanya bicumbikiwemo inyamanswa zitandukanye.

Biteganijwe ko Perezida Kagame asoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Zambia kuri uyu wa Kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka