Perezida Kagame yashimangiye ko ruswa idakwiye kwihanganirwa
Perezida Kagame yatangaje ko nubwo ruswa idateze gucika burundu mu bantu, ariko idakwiye kwihanganirwa yaba ku bayitanga n’abayihabwa.
Yabitangaje kuuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016, mu ijambo ritangiza umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 13, uri kubera mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Yagize ati “Nubwo Ruswa tuyirwanya ku rwego rushimishije ndetse twayigereranya n’ahandi ku isi ugasanga dufite nke ariko iyo nke yo irasigarira iki? Ntihakwiye kubaho kudahana ruswa, niba hari n’ibayeho uwayikoze wese akwiye guhanwa, ntihakwiye kubaho kudahanwa.”
Perezida Kagame yavuze ko yumvise ko ruswa uko igenda irwanywa abayitanga n’abayisaba bagenda bayihindurira inyito, aho bamwe basigaye bayitanga bayita intwererano mu bukwe, no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Perezida Kagame kandi yanabajije abategura umwiherero impamvu batajya batumira umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International”, Ingabire Marie Immaculee, kugira ngo abasangize uburyo ruswa ihagaze, uburyo bwo kuyirwanya, anagaragaze bamwe mu bayobozi bayibamo.
Yanavuze kandi ko muri uyu mwiherero bagomba kwiga ku by’umutungo wa Leta utakarira mu manza Leta itsindwa kubera impamvu zirimo n’ubushake bwa bamwe kubera inyungu zabo bwite.
Anavuga kandi ko bazaniga ku bafitiye Leta amafaranga menshi badashaka kuyishyura kugira ngo ayo mafaranga azagaruzwe, kuko ku bwe abona ntaho iki kibazo cyazagarukira kitizweho ngo kirangire.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ruswa ninyinshi mushami rya police rishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga,bikurikiranwe kuko hasigaye hari imvugo igira"utatanze akantu aba igitambo" nukuvuga niwe ugomba gunsindwa bigatuma umuntu akora ibizamini ntamahigwe yiha.
ruswa ni mbi cyane, niyo kwamaganwa.
no mu burezi ireze cyane. abashaka akazi ni 300000.
bigatuma uturere tumwe na tumwe dutinda guhemba abalimu(eg kayonza) kubera za ruswa zitangwa, placement zikorwa nabi kugira ngo imyanya iboneke.
muzasure akarere ka Nyaruguru
yavuze no Ku isuku, Nyaruguru bimeze nabi abana baho bafite umwanda pee, yewe n’abakuru