Perezida Kagame yasabye Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Minisitiri mushya w’Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore, gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda kurusha ibindi byose, kubera ko ari zo nshingano z’ibanze.

Perezida Kagame yasabye Minisitiri mushya w'Ibikorwa Remezo gushyira imbere inyungu z'Abanyarwanda
Perezida Kagame yasabye Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeli 2023, mu muhango wo kwakira indagiro ya Dr. Jimmy Gasore, nyuma y’uko yaraye ashyizwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yasimbuyeho Dr. Ernest Nsabimana, wari kuri uwo mwanya kuva tariki 31 Mutarama 2022, na we wari wasimbuye Amb. Claver Gatete, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Nyuma yo kwakira indayihiro ya Dr. Jimmy Gasore, Perezida Kagame yamubwiye ko nubwo ari imirimo mishya ariko nta kidasanzwe kirimo agiye gukora, uretse kuba wenda inshingano zishobora kuba ziyongereye, ariko kandi anamusaba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Inama namugira ngira ngo n’abandi banyumva batari we gusa, kandi ngira inama n’abasanzwe mu nama y’Abaminisitiri cyangwa n’ahandi mu nshingano bafitiye Abanyarwanda n’Igihugu. Icya mbere sinzi impamvu yagomba gusubirwamo kenshi, buri munsi, buri gihe, muri izo nzego zo gukorera Abanyarwanda no gukorera Igihugu, inyungu z’umuntu ku giti cye arabanza akazishyira iruhande nubwo atazibagirwa, kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka kuzamura imibereho ye.”

Yakomeje agira ati “Icyo mvuga ni uko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza gukorera no kuzamura ubuzima bw’abandi ari bo Banyarwanda, aricyo gihugu, icyo nicyo gikwiriye kuba kibanza muri byose, ubwo noneho n’iby’umuntu bikagendera muri ibi, cyangwa bigakurikira ubwo buryo. Icya kabiri ni ugukora ibintu bikagaragara mu bikorwa, mpora mbibwira abo dukorana, tuyoborana iki gihugu, ibintu byinshi bihera mu mvugo, mu nyigo, mu nama.”

Perezida Kagame yavuze ko uko wabikora byose wibwira ngo ni byiza, ariko nta kigaragara kivuyemo gihindura ubuzima bw’Abanyarwanda, ntacyo biba bimaze ahubwo ni nk’aho haba hakozwe ubusa.

Ikindi Minisitiri Gasore yasabwe n’Umukuru w’Igihugu, ni ukwirinda gutinzwa n’abamubwira amagambo, ahubwo azite ku gukora kandi akore ibintu uko abyumva.

Dr. Jimmy Gasore asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi ndetse n’isanzure (Earth, Atmospheric and Planetary Sciences), akaba abifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya MIT (Massachusetts Institute of Technology) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho mu mwaka wa 2017-2018 yayoboye umushinga ugamije kugenzura imiterere y’ibyanduza umwuka mu Rwanda muri REMA, mu gihe mu mwaka wa 2013 yatangije urwego rukurikirana iby’imihindagurikire y’ibihe.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka