Perezida Kagame yambitswe umudari uruta indi muri Guinea Conakry

Perezida Paul Kagame yambitswe umudari w’icyubahiro uruta indi muri Guinea Conakry, uzwi nka “Grand Croix”, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Hari ku ifunguro ry’icyubahiro yateguriwe na mugenzi we uyobora iki gihugu, Perezida Alpha Conde, amushimira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yambikwa umudali wa Grand Croix uhabwa abantu bafatwa nk'intwari muri iki gihugu.
Perezida Kagame yambikwa umudali wa Grand Croix uhabwa abantu bafatwa nk’intwari muri iki gihugu.

Perezida Kagame yahageze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Werurwe 2016, avuye kwitabira inama yigaga iterambere rya siyansi muri Afurika, yaberaga i Dakar mu Murwa Mukuru wa Senegal.

Uretse kuba Guinea Conakry izwi mu mateka y’ubwigenge, inakungahaye ku mabuye y’agaciro nka diyama na zahabu, ndetse ikagira na peterole ari na byo ahanini ubukungu bwayo bushingiyeho.

U Rwanda na Guinea Conakry bisanzwe bifitanye umubano mwiza.
U Rwanda na Guinea Conakry bisanzwe bifitanye umubano mwiza.
Hari ku ifunguro ry'icyubahiro Perezida Conte yateguriye Perezida Kagame.
Hari ku ifunguro ry’icyubahiro Perezida Conte yateguriye Perezida Kagame.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye.
Uruzinduko rwa Perezida rwari rutegerejwe na benshi.
Uruzinduko rwa Perezida rwari rutegerejwe na benshi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

President Kagame,

Rwandans are very proud of you.
Wadukuye kure. Tuzahora tubigushimire tugutora ngo utuyobore. Uduhishiye byinshi.
Imana izabigufashamo kuko urayisenga kandi urayemera.
Niyo mpamvu itazigera idutererana.
Bajye bahora baguha imidari kuko urabikwiye Nyakubahwa President. Uri Intwari peee kandi uzahohora uriyo kuko ufite wisdom wahawe na Rurema.
Turikumwe. Tuzagushyigikira iteka ryose kuko urabikwiye.
Imana ikomeze ibane nawe, umuryango wawe. Africa yose ndetse n’amahanga yose ajywe akwigiraho. Kudos.

Charles Kayitaba yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Rwandans are very proud of their President.
We shall always support him because his does his best to work hardly for his country.
May always God guides him and we know that he does because he trust him (God}.
We pray always for you our President.
Long life to our President.
Wadukuye kure kandi tuzahora tubigushimira mu kugutora ngo utuyobore, utugezeho ibyiza byinshi.
Ufite byinshi ukiduhihiye.
Urakoze Rwanda watubyariye President Kagame, Intwari.
Imana ijye ibana nawe, abawe bose, Igihugu cyawe, Africa...
Turi inyuma yawe kandi ntituzagutenguha.
Nturiwenyine. Turi mu bwato bumbwe kandi tuzakomeza tujyana.
Tugusabiye imigisha mwinshi ku Mana.
Ijye ihorana nawe, ikurinde, ushishoze neza kandi muri kumwe.
Ujye uhora wambikwa imidari kuko urayikwiye.

Charles Kayitaba yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Isi yose iramuzi. Utakwemera yaba afite ikibazo.

McRae yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Guinea Conakry =245,836 km 2 / Rwanda= 26.338 km2 ntaho bihuriye!

Salomon yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

proud of our President H.E Paul Kagame...may God always protect you and give you strength and wisdom to continue leading our nation.

beckham yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Aba bantu bazi kwakira abashyitsi pe! Nanjye nzabagenderera

yaya yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Birantangaje kubona umunyamakuru yandika amakosa kabisa. U RWANDA ni ruto cyane ugereranyije na Guinee Conakry , muzaze mwandika ibyo mwasuzumye neza kuko mushobora kuyobya abantu. Il ya va de votre credibilite nk’abanyamakuru

bizimana yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Nukuri nibyiza muzehe wacu komeza utsinde dura kwemera wowe

brukund yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka