Perezida Kagame yahinduye bamwe mu bayobozi muri RDF
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yahinduye bamwe mu bayobozi muri RDF.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, rwanditse ko Perezida wa Repubulika yakoze izo mpinduka mu buryo bukurikira:
1. MAJ GEN JACQUES MUSEMAKWELI yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka (Army Chief Of Staff).
2. MAJ GEN ALEX KAGAME yagizwe Umugaba w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Commander Republican Guard).
3. MAJ GEN RICHARD RUTATINA yavanywe ku buyobozi bw’Ishami rishinzwe Iperereza rya Gisirikare (J2 Position).
Uru rubuga rwanditse ko izi mpinduka zihita zishyirwa mu bikorwa.
Maj Gen Jacques Musemakweli yari asanzwe ari Umugaba w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu; akaba asimbuye Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi uherutse kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani (UNAMID).
Maj Gen Alex Kagame we yari akuriye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, akaba asimbuye Maj Gen Jacques Musemakweli.
Ohereza igitekerezo
|