Perezida Kagame ntiyifuza ko Abanyarwanda bahora basindagizwa
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kudakomeza kurangwa n’umuco wo gusindagizwa, ahubwo bakumva ko ubuzima bwabo bugomba kugenwa n’umusaruro batanga.
Ibyo bikaba ari byo bikwiye gutuma bakora cyane n’ubwo inkunga zaza ariko zigasanga nabo bari mu rugendo rwo gucuka, nk’uko byabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rutsiro, kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015.

Yagize ati “N’utwerwa inkunga akwiye kugera nawe igihe acuka turashaka gucuka, u Rwanda rurashaka gucuka.
Ntago twacuka tudakora, tudafite umutima wumva ko tudakwiye guhora dufashwe ukuboko kandi dufite ubushobozi muri twe, ubushake bwo kumva ko dukwiye guhora twibeshaho.”
Perezida Kagame yatanze urugero rwa bimwe mu bikorwa bituruka mu Rwanda bigaragaza ko mu Rwanda hashobora kuva ibintu byiza, atanga urugero rw’Ikawa y’u Rwanda kuri ubu iza mu za mbere ku isi.

Yasabye Abanyarutsiro kwiyumvisha ko bashoboye kugira icyo bageraho, kuko n’ubwo mu bihe byashize batashoboye ariko ubu barashoboye no mu gihe kizaza bazaba bashobora.
Yasobanuye ko gukora kw’abaturage ari byo bizatuma uuyobozi bubasha kubagezaho ibikwa remezo bakeneye birimo amavuriro, amashanyarazi n’imihanda.


Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
pezida wacu ntacyo tuzamuburana
umusazayadusuye.Twamushimye.Kandi.Turamushyigikiye.Mubyo.Akora.Byose
ntabwo dukwiye koko guhora dusindagizwa, turusheho kwigira maze dutere imbere mu buryo dushaka