Perezida Kagame na William Hague baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye umunyamabanga wa Reta ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, William Hague ku mugororoba wo ku wa mbere tariki 25/3/2013, aho basuzumye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere asanzweho hagati y’ibihugu byombi.

William Hague yavuze ko mu byo baganiriye na Perezida Kagame harimo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, intambara muri Syria kuko u Rwanda ari igihugu kiri mu kanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi, ndetse n’ibijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere, cyane cyane muri Congo Kinshasa.

Ati: “Turizera ko ibihugu byo mu karere bizakorana n’Ubwongereza ku bijyanye no kubonera amahoro igihugu cya Congo, hagamijwe gutegura ejo hazaza heza h’abaturage bo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.”

Yavuze ko Ubwongereza buteganya gusuzuma niba koko u Rwanda rudafasha imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo, harimo umutwe wa M23, aho ngo icyo gikorwa kizarangira mu mezi ane ari imbere, kuko ngo cyari cyahawe amezi atandatu none abiri akaba ashize.

U Rwanda rwateye intambwe nziza yo kuba rwarafashije mu iyoherezwa rya Gen. Bosco Ntaganda mu rukiko mpuzamahanga, kuko ngo bizagira ingaruka nziza ku mutekano n’amahoro mu karere, ngo bikazaba n’impamvu ituma ibihugu bitangira kwicarana hamwe, nk’uko Umunyabanga wa Reta w’Ubwongereza abibona.

Iki gikorwa ngo kizanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’u Rwanda mu gihe kizaza, kuko kizatuma ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwongereza mu bijyanye n’itembere bwiyongera, nk’uko Hague yakomeje asobanurira abanyamakuru.

Nyuma o kubonana na Perezida Kagame, William Hague ari kumwe na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru.
Nyuma o kubonana na Perezida Kagame, William Hague ari kumwe na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

William Hague yemeje ko abona ubufasha mu iterambere Ubwongereza bwageneye u Rwanda bwarageze kuri byinshi kandi ko buzakomeza, ariko yirinze gusobanura uburyo igihugu cye kizatangamo inkunga giha u Rwanda, kuko ngo inzego zibishinzwe z’iwabo nizo zigomba kugena ubwo buryo.

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na William Hague ngo bigamije gusuzuma ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, kandi ngo ibyo bemeranyijwe nibyo byinshi kurusha ibyo batemeranyijwe, nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasobanuye.

Ashima uruhare Ubwongereza bwagize mu iterambere ry’u Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira mu mwaka w’1994, kuko ngo ari cyo gihugu cya mbere mu bihugu bya kure cyane kiza ku isonga mu kugirira akamaro kanini u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

kuza kwirebera ibiazo biri muri congo aho kubibwirwa n’abiyita impuguke ziba zitanahageze ni uca amazimwe.

karambizi yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

duteze imbere mubyeyi wacu!!

bob yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

murakoze gukomeza guteza igihugu imbere

hel yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ni byiza ubwo uyu muministre w’abongereza yiyiziye kwirebera uko ibintu bimeze mu karere. ibisobanuro ari buhabwe na Muzehe wacu biramwereka ukuri kwa nyako

Kawera Janviere yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

muzehe wacu turamukunda

ok yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka