Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, ayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezweho imyanzuro mishya ku cyorezo cya Covid-19.

Bimwe mu byemezo by’ubushize Inama y’Abaminisitiri iheruka gufata harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro ariko mu duce tumwe tw’Intara y’Amajyepfo akaba ari saa moya z’umugoroba.

Utubari twari tugifunze hamwe n’imikino n’imyidagaduro hose mu gihugu, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ntizirenza 50% by’abo zemererwa gutwara n’ibindi.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi nama kuri twitter, abenshi basabira imikino y’amahirwe n’utubari gufungurwa, abandi bakavuga ko ingendo zikomeje kugorana bitewe n’umubare muto imodoka zitwara, bigatuma bamara igihe kinini bategereje izindi muri gare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka