Perezida Kagame avuga ko ibitarakozwe muri 2020 bizongerwa ku cyerekezo 2050

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa bitagezweho mu cyerekezo 2020 bizongerwa ku cyerekezo gishya cya 2050.

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku Banyarwanda binyuze kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ibyakozwe ari byinshi ku buryo nta watinya kubishyira nko ku ijanisha rya 80% cyangwa 85%.

Bimwe mu byo yagaragaje byatumye ibyateganyijwe mu cyerekezo 2020 bitagerwaho 100% nk’uko byari byatekerejwe ni imyumvire y’abagombaga kubishyira mu bikorwa, ubushobozi ndetse n’ibikoresho.

Yagize ati “Imbogamizi ku cyerekezo harimo amateka kuko kuva mu mwaka wa 2000 twahereyeho twubaka icyo cyerekezo byari ukubaka bundi bushya no gusana kubera ko igihugu mu by’ukuri gisa n’icyahereye ku busa ndetse na hanyuma y’ubusa.

Urumva uburemere bwabyo n’ukuntu bigoranye ariko nanone abantu ubwabo biha aho bahera kuko muri buri wese harimo imbaraga n’umusanzu bishobora gukoreshwa ngo ibintu bihinduke”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko Abanyarwanda bagombaga kongera kumva ko bagomba kubaka ubumwe bwari bwasenyutse, kureka amacakubiri no kwicana, no gushaka no kumva uruhare rw’abantu n’uruhare rwabo n’ubwo benshi atari ko babyumvaga.

Perezida Kagame avuga ko ingorane ya mbere yatumye Icyerekezo 2020 kitagerwaho neza zishingiye ku mitekerereze, icya kabiri bikaba kubura uburyo buhagije, uko byumvikana n’imbaraga z’abantu n’ibyo bakoresha.

Urugero atanga ni nk’ubushobozi bwo kubaka amashuri, n’ibindi bikorwa remezo no kubaka ubuzima bw’abantu, bitavuze ko byagombaga gukorwa gusa, kuko buri wese uhinga n’uworora bagomba uburyo, ndetse n’ucuruza aba agomba kuba afite aho ahera.

Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubwo hari ibitaragezweho 100%, kuba abantu baricaye bagatekereza kandi bakiyemeza ko mu myaka 20 hagombaga kugira ibigerwaho byagombaga gukura igihugu ahantu cyari kiri kikagera aho cyagombaga kugera bitapfuye ubusa.

Perezida Kagame yavuze ko hari n’imbogamizi zidaturuka ku bantu bigaterwa rimwe na rimwe n’ibyo abatera inkunga batabashije kubona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka