Perezida Kagame asaba abayobozi kutihanganira kunanirwa inshingano

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu Rwanda kutihanganira umuco wo kunanirwa kuzuza inshingano, ahubwo bagaharanira guhindura ibitagenda neza.

Yabibasabye ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu watangiye ku nshuro ya 13, watangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Werurwe 2016.

Perezida Kagame atangiza umwiherero w'uyu mwaka.
Perezida Kagame atangiza umwiherero w’uyu mwaka.

Yagize ati “Ntago dukwiye kwihanganira kunanirwa inshingano mu gihe dufite ubushobozi bwo kubikosora. Ibintu bidahwitse biba byatewe no kwihanganira kutuzuza inshingano nubwo bwose twaba dushoboye gukora ibirenzeho.”

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi bitabiriye uyu mwiherero w’iminsi ibiri, ko badakwiye kwitabira umwiherero ngo basige aho ibyaganiriweho. Ababwira ko ahubwo ukwiye kubafasha gukora neza no gukorera mu mucyo.

Umwiherero uheruka wabaye tariki 28 kugeza 02 Werurwe 2015, wafatiwemo imyanzuro 16, ishyirwa mu bikorwa ku kigero cya 80%.

Muri yo harimo imyanzuro kuri ruswa, imishinga yadindiye, ibibazo by’ubutaka, gukwirakwiza amazi no kuvugurura imitangire ya serivisi z’ubuzima yarubahirijwe. Naho utaragezweho ni uwa 13 wo gusana ibitaro bya Shyira, kubishyiramo amashyanyarazi no kubifasha kubona abakozi babishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

H.E arabahanura ariko sinzi ibibazo abayobozi batubahiriza inshingano baba bafite. Mu isesengura ryanjye mbona kuruhande rumwe bashobora kuba ari abagambanyi b’igihugu (bagamije kwangisha abaturage Leta n’Ubuyobozi); Icya kabiri ni umururumba wo gushaka kwigwizaho ibyiza by’igihugu. Bityo abo bigaragayeho Igihugu ntikizareke kubibabaza igihe cyose bizagaragarira no m’uburyo ubw’aribwo bwose kuko birakabije. Kubona abayobozi aribo bateza ibibazo za SACCO’s/ Imirenge (Kuzambura; Gufata icya cumi mu iyubakwa ryazo "Itangwa ry’isoko" kdi ayo mafaranga ari ayo abaturage baba bishiriyemo bakazihombya mugihe nta muyobozi numwe unyuzamo umushahara we). IHEZANDONKE; Akarengane na ruswa bigomba gucika.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 13-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka