Perezida Kagame arasaba abagabo gushyigikira iterambere ry’abagore

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame arasaba Abanyarwanda gushyigikira iterambere ry’abagore kuko nta terambere rishoboka umugore atarigizemo uruhare.

Mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, Perezida Kagame yasabye ko abagabo muri rusange bihutira gahunda yo gusinya ko na bo bemera iterambere ry’umugore kandi bakabikora vuba.

Perezida Kagame yabasabye gushyigikira iterambere ry'abagore.
Perezida Kagame yabasabye gushyigikira iterambere ry’abagore.

Perezida Kagame avuga ko hari gahunda isi yose yihaye yo gushyigikira umugore mu iterambere kandi ko u Rwanda na rwo rwahize kwesa umuhigo wo kuba nibura abagabo ibihumbi 100 bagomba gusinya ko biyemeje gushyigikira abagore.

Umukuru w’Igihugu yasabye abagabo bose gusinya ko bemera uruhare rw’umugore mu iterambere kuko na we ubwe yabisinyiye. Agira ati “Nanjye ubwanjye narasinye mu bagabo namwe rero ndabasaba kuva hano muhita musinya ku buryo mu minsi ibiri nibura tuzaba tugeze ku bihumbi 500.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko mu cyumweru kimwe, abagabo bose bagombye kuba basinye kandi ko nta mpamvu yo guseta ibirenge. Agira ati “Iterambere ry’umugore ni iterambere ry’igihugu n’isi yose, ntabwo ryagerwaho na busa uruhare rw’umugore rutarimo.”

U Rwanda ni igihugu cyiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu, rukaba rufatwa nk’icyitegererezo mu ruhando rw’andi mahanga gufasha n’ibindi bihugu guteza imbere abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka