Perezida Kagame arakorera urugendo mu karere ka Nyanza
Perezida Paul Kagame arakorera urugendo mu karere ka Nyanza abonereho no kureba ibikorwa by’urugomero rw’amazi ruherereye mu murenge wa Rwabicuma.
Uru ruzinduko ruteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015, ruri muri gahunda yo kwegera abaturage nk’uko akunze kubikora mu turere twose tw’igihugu, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azasura urugomero rwa Rwabicuma anaganire n’abaturage b’akarere ka Nyanza.”
Uru rugomero rw’amazi rwa Rwabicuma n’amaterasi y’indinganire aciwe muri uyu murenge byakozwe n’umushinga LWH wa Minisiteri y’ubuhinzi mu Rwanda ugamije kurwanya isuri no gufata amazi aturuka hirya no hino akifashishwa mu kuhira imirima i musozi.

Ibi bikorwa by’amajyambere biri mu murenge wa Rwabicuma birimo amaterasi n’uru rugomero rw’amazi byatanzweho akayabo ka miliyari esheshatu na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida Kagame yaherukaga mu karere ka Nyanza mu 2010, ubwo yagendereraga abaturage b’umurenge wa Ntyazo muri aka karere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
azadusure natwe mumurenge wa nyagisozi turamwifuza