Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Latvia

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Latvia aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu kuva tariki ya 1 kugera tariki 3 Ukwakira 2024.

Itangazo rya Perezidansi ya Latvia, ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024 rivuga ko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs ndetse n’abandi bayobozi bakuru barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Daigas Mierinas ndetse na Minisitiri w’Intebe Evikas Silinas.

Biteganijwe kandi ko muri uru ruzinduko, hazafungurwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiri ku Isomero ry’Igihugu muri Latvia.

Uruzinduko rw’umukuru w’Igihugu rwemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanyujije kuri X ye yavuze ko muri uru ruzinduko, ku Isomero rya Latvia rizwi nka ‘The Castle of Light’ hazatahwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urwibutso rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba ruri mu gihugu cyo mu Karere ka Baltique no mu Burasirazuba bw’Umugabane w’u Burayi.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Umukuru w’Igihugu cya Afurika agiriye muri iki gihugu ndetse ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, agiriye uruzinduko mu bihugu bya Baltic (Estonia, Latvia na Lithuania).

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Muri Kamena 2023 U Rwanda na Latvia byemeje ubufatanye mu bya Politiki no ku butwererane bwabyo mu Muryango w’Abibumbye ndetse no mu yindi Miryango Mpuzamahanga.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro muri Nzeri 2023, mu ruzinduko bari bagiriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78.

Abakuru b’Ibihugu icyo gihe baganiriye ku buryo u Rwanda na Latvia byakwifatanya mu guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho ndetse n’ishoramari.

Abakuru b’ibihugu byombi bemeranyije ko hazabaho inzinduko ku mpande zombi zigamije gushaka uko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Latvia bwakomeza gutezwa imbere.

Latvia ni igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso bwa Km2 ibihumbi 64,589, kikaba gituwe n’abagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

Perezida Edgars Rinkēvičs, ni Umukuru w’Igihugu wa 11 uri mu nshingano zo kuyiyobora.
Latvia ifite ubukungu buteye imbere, aho imibare yo mu 2019 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu wari kuri Miliyari 30.5 z’ama-euros.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE KWAKIRA IGITENKEREZO CYANGE

RIMENYANDE SIVESITRI yanditse ku itariki ya: 30-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka