Patrice Mulama yasimbuwe ku buyobozi bwa MHC
Patrice Mulama wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Itangazamakuru (MHC), kuri uyu wa mbere, yakuwe ku mirimo ye. Emmanuel Mugisha wari usanzwe ashinzwe iterambere ry’itangazamakuru n’umwuga muri uru rwego, niwe ugiye kuruyobora by’agateganyo.
Mulama yashyizwe kuri uyu mwanya kuva uru rwego rwashingwa mu 2003. Awuvuyeho mu gihe itangazamkuru ryari rigeze mu gihe cy’ivugurura ndetse hari n’ibyo urwego rwabashije kugeraho birimo gushyiraho amategeko agenga umuwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.
Ku buyobozi bwe hagaragaye ukwiyongera mu mubare kw’ibitangazamakuru uhereye kuri radiyo zigeze kuri 26, ibyandika 32 kugeza no kubikorera ku murongo wa internet bitazwi neza umubare.
Gusa ku bijyanye n’ubwisanzure n’imibereho myiza y’abanyamakuru, uru rwego rwakomeje kunengwa ko nta mbaraga rufite zo kurengera inyungu z’umunyamakuru ariko Mulama we yakomezaga kwizeza ko byose bitazira rimwe hari ibizagenda biza nyuma y’ibindi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|