Pasiteri Théogène Niyonshuti wari uzwiho gusetsa yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo.

Pasiteri Théogène Niyinshuti
Pasiteri Théogène Niyinshuti

Mu kiganiro Umuvugizi w’Itorero ADEPR Pasteri Isaïe Ndayizeye yagiranye na Kigali Today, yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana azize impanuka mu gihugu cya Uganda.

Ati “Twamenye ko Pasiteri Théogène yitabye Imana azize impanuka ubwo yari ageze i Kabare hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ari kumwe n’abantu bane mu modoka bagongana n’imodoka itwara abagenzi (Agence) ya Simba abantu batatu bahita bitaba Imana harimo Abagande babiri hamwe na Pasiteri Théogène, undi umwe w’Umunyarwanda bari kumwe arakomereka bikomeye”.

Umuvugizi wa ADEPR avuga ko abaguye muri iyo mpanuka byagoranye kubakura mu modoka barimo uretse uwo munyarwanda w’umuhanzi mu itorero rya ADEPR witwa Donat wari ugihumeka bahise bihutira kugeza kwa muganga.

Ati “Uwo babashije gukuramo ni umunyarwanda umwe w’umuhanzi mu itorero ryacu witwa Donat ariko ntituramenya irindi zina rye”.

Itorero ADEPR ryahise ryoherezayo umushumba w’ururembo rwa Gicumbi kugira ngo ajye gukurikirana uburyo umurambo wa Pasiteri Théogène wazanwa mu Rwanda agashyingurwa.

Pasiteri Théogène Niyonshuti yamenyekanye ku izina ry’Inzahuke nyuma yo kuba mu buzima bwo ku muhanda mu mujyi wa Butare n’uwa Kigali, nyuma yakira agakiza.

Pasiteri Niyonshuti Théogène yamenyekanye cyane biturutse ku buhamya yakunze gutanga bw’uko yakuze ari umwana wo ku muhanda bituma yamamara cyane nyuma yo guhinduka akavamo umugabo uhamye kandi ukijijwe.

Pasiteri Niyonshuti Théogène yigishaga akoresha amagambo asekeje ayasanisha n’ubuzima bwa kera bubi yanyuzemo bigatuma abantu bakunda gukurikira inyigisho ze.

Imodoka bari barimo ni uku yabaye
Imodoka bari barimo ni uku yabaye

Yavugaga ko agikizwa yahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kutizerwa kuko abamubonaga bakekaga ko yahinduye amayeri ashaka kubacuza utwabo, hakaba n’abavuga ko nubwo yahindutse agifite ibisigisigi by’imvugo z’abana bo ku muhanda ariko we akavuga ko yabikoraga ari imfashanyigisho zo kwigisha abantu ngo bahinduke.

Pasiteri Niyonshuti yajyaga yigisha urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, akitangaho urugero rw’uko yabikize akakira agakiza.

Pasiteri Théogène Niyonshuti asize umugore n’abana batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nukuri uretseko yigishaga nawe ubwe yari ikigisho IMANA imwakire mubayo

ISHIMWE CLESTIN yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

pasteur Niyonshuti Theogene Imana imwakire mubayo

Alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Gir aneza wikomereze kuko ntawe umenya umunsi n’igihe

Niyonouru Evariste yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

IMANA yamukunze kuturusha ruhuka amahoro yimana turahovye ari yesu yakwiyegereje

Alphred nakambere iburundi yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kandi dushenguwe n’urupfu rwa Pasteur Theogene n’abo bari kumwe

Habimana yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Ku isi sinzi ko harundi wera imbuto nkizee...Ndibuka avuga ko apostle Mignone yabahaye tick y’indege we na madame yo kujya Dubai kuruhuka, Pastor Theo aho kujyayo(suko atarakeneye kuruuhuka nk’abandi)ahubwo ngo yahise ahamagara za mayibobo akajya azigaburiramo muri ayo mfrw, ngo iwe murugo atunze mayibobo 15 +umuryango we,

G.G yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Imana imwacyire mubayo pe biteye agahinda

Dj sisqo yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Imana lmwakire mubayo

Venant Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Imana lmwakire mubayo

Venant Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Imana imwakire mubayo twamukundaga Pasteur Theogene Niyonshuti. Ruhukira mumahoro

Venant Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Imana imwakire, maze imwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro.

Hommefort2 yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

Nukuri IMANA Imwakire mubayo,tubuze umuvuga butumwa wingengi kungeri zoze urubyiruko, abana nabakuru turahobye.

gusa tukiri mwisi twese turi abagenzi.icyo nakwifuriza buri wese wamukundaga ni ukwihangana.

kandi Akarushaho kwisengera cyane ngo igihe nikigera NAWE Azatabaruke amahoro nawe

MUKOMERE KANDI MUKOMEZANYE

CYUZUZO fransisco Xavier yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka