Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe ikibumbano
Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Aka gasozi gasengerwaho n’abaturutse imihanda yose kanabereyeho umuhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga, witabye Imana ku ya 07 Mutarama 2021.
Padiri Rugirangoga yari azwiho cyane mu Rwanda kuba yarasengeraga abarwayi, ariko akaba yaranakundiwe guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge guhera muri 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubald Rugirangoga yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mu gihe kirenga imyaka 32, ariko akaba yaranagiye asura ibice bitandukanye by’Igihugu ajya gusengera abarwayi cyangwa kwigisha Ubumwe n’Ubwiyunge.
Padiri Rugirangoga yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yarize amashuri abanza i Rwabidege kuva muri 1962 kugera muri 1968.
Yakomereje ayisumbuye muri Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Pius i Nyundo kugera muri 1973 ubwo ngo guhungiraga i Burundi azizwa ubwoko, aza kugaruka muri 1978, akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.
Padiri Rugirangoga yaje guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti ku itariki 22 Nyakanga 1984 muri Kiliziya ya Mwezi, nyuma y’imyaka 31 muri 2015 aza kuba Umuyobozi wa gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, atangira kubyigisha ahereye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu.
Padiri Rugirangoga yagiye yagurira iyi gahunda mu bice bitandukanye by’Igihugu, akaba yaragendaga ayigisha muri za Kiliziya, kandi akabishimirwa kuba inyigisho ze zaragize impinduka nziza mu mibanire y’abantu.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
yari umukozi wimana yakorerwagamo nimana gusa yageze mwijuru kobera yakoze neza
Muvandi, ntago umuntu ajyanwa mu ijuru ni ibikorwa yakoze. Kubera twese turi tuvuka turi abanyabyaha ndetse kandi dukomeza gukora ibyaha, ibyo twita imirimo myiza ntago bishobora kwemerwa imbere y’Imana kuriyo ibyo bikorwa biba bimeze nk’ umwanda mu maso yayo. Igikorwa cyonyine Imana yemera icyo Umwana wayo Yesu Kristo yakoze, ubyizera niwe uzajya kubana n’Imana.
Abanyaroma 3:20
Ni yo mpamvu nta n’umwe uzagirwa intungane mu maso yayo n’uko yubahiriza amategeko, kuko amategeko afasha gusa kumenya icyaha.
Abanyaroma 3:24
Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu.
Umuntu agirwa intungane nuko yizeye Yezu Kritso n’ umurimo yakoze ku musaraba wo gupfa mu kimbo cy’ abanyabyaha bitaduturutse ku mirimo uwo muntu yakoze cq akora.
Uwizeye ibyo ni nawe ubana mu ijuru.
Murakoze ku nkuru nziza ya Padiri Obalde. Iki gikorwa ni kiza cyane kuko yakoze akazi k’ubutwari.
Ariko kuko yakundaka Imana, kandi Imana ariyo Mucyo, Urukundo n’Urumuri, byakabaye byisa iyi shusho isizwe ibara ry’umweru rigaragaza Umucyo n’urukundo.
Iri bara ryasizwe ntabwo ritanga ishusho nyayo ya Padiri Obalde.
Gusa mwarakoze cyane.
Aya makuru y’imyaka irenga 32 Padiri Ubald yabaye Padiri yari umukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mwayakuye he ko jye muzi muri 1990 ari muri paruwasi ya Nyamesheke ari na ho génocide yakorewe abatutsi yamusanze muri 1994?