Nyuma yo gutwikwa n’umugabo we, yafashe icyemezo cyo kutazongera kubana na we

Dusabumuremyi Budensiyana watwitswe n’umugabo we amumennyeho amavuta ashyushye, arahamya ko adashobora kongera kubana na we, kuko ibyo yamukoreye ari ubunyamaswa.

Budensiyana avuga ko ihohoterwa yakorewe rirenze ukwemera, kuko umugabo we bari bamaze amezi umunani batabana, ariko agatinyuka kumukorera ubugome bugera hariya kandi yabigambiriye.

Arasaba ubuyobozi n’ababyeyi kumva ibibazo by’abana ba bo bababwira ko bahohoterwa, bakabafasha gutandukana n’abo bashakanye bitaragera kure.

Uwo mugabo wahohoteye Budensiyana ntibari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Ku bw’iyo mpamvu ngo ntatekereza kuba yasubirana na we. Yewe ngo n’aho yasubirana isura ntashobora gushaka umugabo.

Ubwo twamusangaga ku kigo nderabuzima cya Musambira, aho yaje kurwarira nyuma yo kuvurwa n’ibitaro byitiriwe Umwami Fayisali, isura ye yarahindanye, aracyafite ibisebe ku ngingo zimwe na zimwe, ngo kuryama biramugora ku buryo bimusaba kuryamisha urubavu rumwe ndetse n’ijisho rimwe ntiribona.

Kuba ameze atyo ariko, uyu mugore avuga ko bitameze nka mbere kuko yari yarihebye atabasha kwambara n’umwenda. Ngo iyo yawambaraga wahitaga uhindanywa n’amashyira.

Arashimira umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors wamuhaye ubufasha bwo kumuvuza mu bitaro by’Umwami Fayisali.

Nk’uko twari twabitangaje, Budensiyana yari yatwitswe n’umugabo we Bizimungu Joseph, tariki 06/08/2012, amumennyeho amavuta ashyushye, maze ahita atoroka.

Abababyeyi b’umugabo bahise batabwa muri yombi bakekwaho ubufatanya cyaha, kugeza ubu Bizimungu akaba ataraboneka.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 4 )

budesiyana yihangane imana izamuburanira .kuko hari se windushyi.kandi aze yibuka ko ari ku isi.

gasana yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Birababaje cyane!! kdi uriya si umutima wa kimuntu.
ntamuntu w’umugabo wo gukora biriya abikorera umutambukanyi we.
Abubatse ingo basenge bubake ingo zabo neza.

SUGIRA yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Mbega!!ariko isi igeze kure,abantu babanye bagasangira akabisi n’agahiye. Reka mbabwire bavandimwe,isi igeze ku musozo,ibyo Pawulo yandikiye Timoteyo ngo mu minsi y’imperuka hazabaho ibhe birushya,abantu bazaba bikunda,bakunda impiya,badakunda bagenzi babo,bikakaza,indashima,batumvira,... birimo kuba. Please isi igeze habi,icyo nakubwira wowe ubasha kureba kure no kugera ku rubuga nk’uru tebuka wihane.
Umunsi wawe ni uyu.

Abantu bari umugabo n’umugore,yebaba we!!!Musome ibyahishuwe 22:12 gukomeza mwiyumvire. Byae!!!

Basubize yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ndumiwecyane kandi ndababa cyane,kubera uyumugabo gito.Ariko Imana niyo nkuru uriya mudamu azakira,kandi uriya mugabo azahura n’ingorane imyaka yose azamara k w’isi.Budensiana niyihangane.

uwineza yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka