Nyuma y’umwaka urenga yaraburiwe irengero yagarutse mu Rwanda avuye muri gereza i Kinshasa
Umunyarwanda w’imyaka 27 wari waraburiwe irengero, nyuma y’umwaka urenga yashoboye kugaruka mu Rwanda avuye muri gereza yitwa Trois ZULU iri muri Kinshasa, umurwa mukuru wa Kongo, aho yari afungiye yitwa umusirikare w’u Rwanda.
Duhimbaze avuga ko yafashwe tariki ya 20/5/2013 ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi ubwo yari avuye Goma agarutse mu Rwanda anafite urupapuro rw’inzira (laisser passer), agashinjwa kuba umusirikare w’u Rwanda wari mu butasi.
Avuga ko abamufashe yababajije icyo baheraho bamwita umusirikare ariko ntibashobora kubyumva bamujyana Kinshasa aho yarafungiye muri gereza y’inzego z’iperereza.
Mu gihe cy’umwaka n’amezi atanu afunze, avuga ko yari abayeho nabi adahabwa ibyo kurya ku gihe ndetse ntiyemererwe kuryama, ku buryo kugera mu Rwanda ari igitangaza cy’Imana kuri we.

Muri gihe yari afunze ngo yashoboye gusurwa inshuro imwe n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge. Akomeza avuga ko Kinshasa aho yari afungiye hari abandi banyarwanda 20 nabo bafashwe mu buryo butandukanye nk’uko nawe yafashwe abeshyerwa kuba umusirikare.
Tariki ya 26/10/2014 ubwo yagezwaga mu Rwanda yambukiye ku mupaka munini, Duhimbaze yatangaje ko yabonye mu gitondo akurwa muri gereza ajyanwa ku kibuga cy’indege Kinshasa yurizwa indege agaruka Goma abona agarutse mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, buvuga ko inzego za Kongo zihohotera Abanyarwanda bajya muri iki gihugu mu gihe Abanyekongo baza mu Rwanda nta kibazo bagira.
Nyirasafari Rusine Rachelle, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko nk’ubuyobozi icyo bakora ari ukuganira n’abayobozi ba Kongo kugira ngo iri hohoterwa rikorerwa Abanyarwanda rirangire, cyakora ngo abaturage basabwa kwitondera kujya Kongo, niyo bagenda bagaca inzira zemewe.
Ati “icyo dusaba abaturage bacu ni ugukoresha impapuro z’ingendo zemewe, naho abatuye mu mirenge 5 ihana imbibe na Kongo bakoresha jeto bakitondera inzira banyuramo kandi bakirinda kurenga ibirometero 15 kuko iyo bafashwe bazirenze Jeto nta gaciro iba igifite”.

Umubare w’Abanyarwanda bari baraburiwe irengero kandi bafungiye muri Kongo uragenda wiyongera, kuva ukwezi k’Ukwakira 2014 kwatangira Abanyarwanda 10 bamaze kugaruka mu Rwanda, harimo 9 bari bafungiye T2 Goma na Duhimbaze uvuye Trois ZULU muri Komini ya GOMBE-Kinshasa. Abagaruka mu Rwanda bahuriza ko mu magereza bavuyemo basizemo abandi Banyarwanda kandi babayeho nabi.
Duhimbaze avuga ko Kinshasa asize Abanyarwanda 20, mu gihe abavuye muri gereza ya T2-Goma bavuga ko basizeyo abanyarwanda 15, benshi mu bafunzwe imiryango yabo ikaba itabizi ahubwo ikibwira ko baburiwe irengero.
Duhimbaze Gentil ugarutse mu Rwanda avuka mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ihimbazwe pe!!ni igitangaza idukoreye Twongey kubona umuvandimwe wacu!