Nyaruguru: Batewe impungenge no kuba bagiye kwamburwa ubutaka bita gakondo yabo

Abatuye ku musozi wa Ngorwe mu Mudugudu wa Rango, Akagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abakomoka ku mutware Sehene watwaye i Runyombyi guhera mu myaka ya 1930, bari gushaka kubambura ubutaka batuyeho.

Ikibababaza kurushaho ngo ni uko ubwo butaka mbere bwari ubw’abakurambere babo, umutware Sehene yahabwa kubayobora mu myaka ya 1930 akabubirukanamo, nk’uko bisobanurwa na Hitimana, umwe mu batuye kuri uyu musozi.

Agira ati “Muri 2010 ni bwo Rwabutanga na Ntaganda bavuga ko bakomoka kuri Sehene baje ngo tugabane ubutaka, tubyanze baturega mu bunzi. Icyo gihe twaratsinze kuko bababajije ibisekuru bagasanga nta gisekuru bagira ino, basanga nta n’uwo bafitanye isano wigeze atura ino”.

Impamvu nta gisekuru bahafite, ni uko ngo Sehene yahawe kuyobora hariya i Runyombyi aturutse i Sovu mu Karere ka Huye.

Icyo gihe ngo aho yari yatujwe yahabuze amazi yo kuhira inka ze, ni ko kwirukana abari basanzwe batuye ku musozi wa Ngorwe kuko wo wegereye amazi. Ubwo yahungaga muri 1959, abahoze batuye kuri uriya musozi barawusabye, barawusubizwa.

Hitimana akomeza agira ati “Aho kujyana urubanza ku rukiko rwa Ruheru, bahise barujyana i Nyamagabe bavuga ngo tuzagenza amaguru bagenze imodoka, tuburane badutsinde noneho tuvemo burundu kuko twanze kuburanira hafi ngo tugabane”.

Baburanira i Nyamagabe abatuye ku musozi wa Ngorwe baratsinzwe, bagerageje kujuririra ku rukiko rw’i Nyanza ikirego cyabo giteshwa agaciro kuko ngo Rwabutanga na Ntaganda n’abandi babiri bafatanyije gushaka gusubirana ubutaka batari bafite urwandiko rubemerera guhagararira umuryango muri uru rubanza.

Hitimana ati “Twebwe tubuzwe kuburana ubujurire kuko ngo badafite kuburanira umuryango, hanyuma bo bajye bazana icyemezo ngo bagihawe n’inkiko ngo twaraburanye byabaye itegeko”?

Abatuye kuri uyu musozi banavuga ko bibwiraga ko iki kibazo kitazagarukwaho nyuma y’uko Perezida Kagame yari yavuze ko bene ibi bibazo by’amasambu yahawe abaturage nyuma ya 1959 bidakwiye gukemurwa n’inkiko.

Ngo na Minisitiri Kaboneka (wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu) yari yabagendereye nyuma y’ijambo rya Perezida, hanyuma bafashwa kwandika umwanzuro wari ugenewe Urukiko rw’Ikirenga ugaragaramo akarengane bagiriwe uhereye igihe birukanwaga ku butaka gakondo bwabo n’umutware Sehene, kugeza bangiwe kujuririra mu rukiko rw’i Nyanza.

Iyi myanzuro yanagaragazaga ko ubwo baburaniraga i Nyamagabe nta perereza ryakozwe n’urukiko, ngo hamenyekane ko koko ubu butaka ari gakondo y’abashakaga kubusubirana.

Icyakora, bamwe mu batuye kuri uriya musozi bifuza ubutabera icyo gihe ntibasinye kuri iyo myanzuro, kuko ngo batari bizeye ibyo bari kubwirwa ko bagiye gusinyira, babihereye ko hari abatanze ibyangombwa by’ubutaka bwabo ngo bishyurwe ahanyujijwe umuhanda mu bihe byashize, hanyuma ntibabisubizwe.

Ngo batunguwe n’uko mu minsi yashize bagenderewe n’abayobozi barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, bakababwira ko urubanza baburanye bagatsindwa rugomba kurangizwa, ko ibyo Perezida Kagame yavuze bidakuraho icyemezo cy’urukiko.

Vestine Niyirora utuye kuri uriya musozi, ati “Baratubwiye ngo Perezida ntavuguruza inkiko, kandi ngo nta n’umwanzuro yaduhaye ugaragaza ko aturenganuye”.

Yungamo ati “Havuyemo umugabo umwe arababaza ngo none se ko muvuga ko Perezida adategeka inkiko, ukatiwe zeru (burundu) Perezida agatanga imbabazi za liberasiyo akamucyura, za nkiko zimusubizamo”?

Mu cyumweru gishize ngo Rwabutanga yaragarutse, atesha agaciro iby’uko aba baturage bagombaga kwishyurwa ahagiye kuzanyuzwa kaburimbo muri kariya gace batuyemo, kuko ngo noneho yahawe icyemezo cy’ubutaka kigaragaza ko ubutaka yatsindiye ari ubwe.

Rwabutanga uyu avuga ko ibyo aba baturage bakomeza kujya mu itangazamakuru bavuga ko barenganywa ari ugusaza imigeri, kuko batakuraho icyemezo cy’inkiko, kandi ko ubutaka aburana ari ubwa Sehene.

Agira ati “None se baratsinzwe, mu rubanza rwisumbuye bajya kujurira baratsindwa, barongera basubirishamo ngo barebe ko hari ibindi bishya barongera baratsindwa, ibyangombwa by’ubutaka turabifite, ubwo se ...”!

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko bari gushaka ukuntu ruriya rubanza rwarangizwa nta wuhutajwe, kandi ko bashyizeho itsinda ryo kureba uko byagenda.

Ati “Umurongo waratanzwe, ariko hari imanza zari zararangije gucibwa kandi zarabaye itegeko. Ni naho n’iki kibazo kiri. Icyakora hari itsinda twashyizeho nk’intara riri kugisesengura neza kugira ngo harebwe icyo amategeko avuga ariko n’uburenganzira bwa buri ruhande bwubahirizwe”.

Ku musozi wa Ngorwe ubu ngo hari ingo 35 zituwemo n’abantu bagera kuri 200 nk’uko bivugwa na Hitimana. Ariko uwahatunguka yakwibwira ko hari ingo 25 gusa. Impamvu ni ukubera ko aho hagiriye mu manza hari abana biba ngombwa ko bashakira kwa ba se na ba nyina kuko babujijwe kongera kubaka.

Abahatuye bahangayikishijwe n’uko abashaka kubambura ubutaka bababwiye ko bazabasigira aho gutura gusa, ahandi bakahatera icyayi hanyuma bakabaha akazi.

Nubwo bashaka kuhabambura, muri rusange ngo ntawe ufite ubutaka bunini cyane kuko ngo ntawe ufite uburenga hegitari imwe. Hari n’abahafite amashyamba bavuga ko bajyaga bayagurisha bagakuramo ibibatungira abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndatekereza ko bari kugabana kuko abo ni rubanda rugufi cyereka niba ari ya game yo kwikubira ibyiza byigihugu nanjye nzashaka igisekuru cyanjye

james yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Hahahahhh biracyaza! Ubutaka ni shitani mbi ! Arikose mbaze ubu butaka dutuyeho bwose ko bwitwaga ubw.umwami akagabira uwo ashatse akanyaga uwo ashatse ubu abamukomokaho bazaze gusaba icyangombwa kikigihugu ngo cyari icyacu? Sinzi izi manza nibikomeza gutya bizaba birefu sana umuntu crise iramukubita ati uriya musozi wari uwacu mumyaka 60 ishize ngiye gushoz urubanza leta nidafata ibyemezo bizakururukana.

Luc yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Nta nifoto yahohantu,uzajye ushyiramo umuhate uduhe amafoto na video ndetse bishobotse

Gabriel yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Ukuri nuko amaasambu yatanzwe nyuma ya 59 abayahawe na bayihaye bazi neza ko atari a yabo abayafashe bagiye bagurisha a yabo kuko bali babonye ayubusa ya bishwe nabahunze icyo kibazo ntigikwiye kujya mu nkiko ahubwo ubonye banyirayo nawe uba ugomba kujya iwanyu ibyo bintu byimitungo biri no mubyatumye bikomeza muli Génocide ngo bamareho basigarane ibyabo

lg yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka