Nyarugenge: Abahohoterwa basabwa kubivuga mbere yo gukaraba no kumesa ibyo bambaye

Icyegeranyo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) cyo muri 2019/2020, kigaragaza ko mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri 2019/2020 barenga 10,842 mu gihugu hose, Akarere ka Nyarugenge kagaragayemo abarenga 423.

Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’ako karere, Nshutiraguma Esperance, avuga ko bateganya gutanga serivisi zidasanzwe hamwe no kwigisha abaturage mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangijwe hose mu gihugu ku wa 25 Ugushyingo 2020.

Nshutiraguma yagize ati “Twibutsa ko uwahohotewe agomba kwihutira kugera ku nzego z’umutekano kugira ngo afashwe banakurikirana ibimenyetso kugira ngo bidasibangana”.

Mu bimenyetso uwahohotewe aba atagomba gusibanganya hari ukuba yakwirinda kumesa imyenda yari yambaye ndetse rimwe na rimwe akirinda gukaraba, kugira ngo ibyasizwe n’uwamuhohoteye bidasibangana.

Nshutiraguma yibukije ko serivisi zo kuvura uwakorewe ihohoterwa no gukurikirana uwamukomerekeje cyangwa uwamusambanyije, zitangirwa ubuntu ku bigo bya Isange One Stop Centers aho biri hose mu gihugu.

Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w'akarere ka Nyarugenge
Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyarugenge, Emmanuel Nkusi, avuga ko imbogamizi bagira mu gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari uko abenshi badashaka gutanga amakuru kubera imvugo ngo ‘ni uko zubakwa’.

Hari n’imiryango idatanga amakuru y’umwana wasambanyijwe, aho ababyeyi be ngo banga kwiteranya n’umuturanyi wakoze icyo cyaha, kubera inyungu z’amafaranga yabahaye bagasangira n’uwahohotewe.

Abigishijwe kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni abo muri Kimisara biganjemo abanyeshuri
Abigishijwe kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni abo muri Kimisara biganjemo abanyeshuri

Nkusi akomeza avuga ko hari n’abantu batazi ko amategeko abarenganura ku byaha by’ihohoterwa birimo ibyo kuvunisha umwana imirimo, gukubita no gutoteza uwo mwashakanye (cyane cyane umugore).

Mu ngaruka RIB yabonye zikurikira ibi byaha by’ihohotera harimo impfu z’ababikorewe, indwara zidakira, inda zidateganyijwe, gucikiza amashuri no kudindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Mu bukangurambaga Akarere ka Nyarugenge kakoreye mu Murenge wa Kimisagara ku wa Gatatu, haje uwitwa Mukanyandwi Esperance uvuga ko umugabo yatahaga yasinze akamukubita, ariko nyuma yo kwitabaza RIB ubu urugo ngo rurimo amahoro.

Ababyeyi muri Kimisagara bahaye uwitwa Mukanyandwi Esperance impano y'umwenda kubera kwitabira gutanga amakuru y'ihohoterwa ryakorerwaga mu rugo rwe
Ababyeyi muri Kimisagara bahaye uwitwa Mukanyandwi Esperance impano y’umwenda kubera kwitabira gutanga amakuru y’ihohoterwa ryakorerwaga mu rugo rwe

Mu mirongo itishyuzwa urwego RIB rwatanze kugira ngo uwahohotewe bishingiye ku gitsina ahamagareho atabaza, hari 3512 cyangwa 3029 ya Isange One Stop Center.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko muri iyi minsi y’ubukangurambaga buzabera mu mirenge yose, hazabamo kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere hamwe n’ababana bidakurikije amategeko bifuza gusezerana, ndetse no gutanga serivisi z’ubutaka zinyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka