Nyanza: Umwana yaburanye na nyirasenge nyuma babonana bombi barize ayo kwarika
Muhoza Charlotte w’imyaka 19 yaje mu mujyi wa Nyanza avuye mu cyaro aburana n’umwana w’imyaka ine abereye nyirasenge buri wese aca ukwe n’undi ukwe maze nyuma baza kubonana ariko barize ayo kwarika.
Uwo mwana na nyirasenge baburanye ku gicamunsi cya tariki 28/03/2013 hafi nk’isaha yose ariko baza kubonana bombi amarira yazenze mu maso utamenya umuto n’umukuru kuko bose bari bahogoye.
Nyirasenge w’uwo mwana avuga ko bageze mu mujyi wa Nyanza buri wese akabona ibirangaza bye n’undi ibye nyuma bikaza kurangira baburanye.
Agira ati: “Njye nagendaga nibwira ko umwana ari inyuma ankurikiye kuko nari natwawe n’ubwinshi bw’abantu n’inyubako ntamenyereye iwacu mu murenge wa Rwabicuma. Nkeka ko n’umwana yabonye ibimurangaza n’uko nawe akagafata icye cyerekezo”.

Hashize nk’iminota ngo igera kuri 30 Muhoza yakebutse inyuma ye asanga umwana ntawe n’uko atangiye kurangaguza amaso hirya no hino nabwo aramubura.
Mu gahinda kenshi yaturitse ararira n’umwana nawe mu gice yarimo yayobye yatekereje ko hari umuntu mukuru bazanye ariko bakaba batakiri kumwe ahita asuka amarira.
Polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza yabonye uwo mwana arira yihutira kumusanganira nuko bamufata akaboko bagerageza gushaka amakuru bamuvanamo ariko aranga ababera ibamba ntavuge ahubwo akarushaho gusuka amarira.

Kera kabaye polisi yigiriye inama yo kujya kumurangisha kuri Radio Gara ya Nyanza isanzwe yifashishwa mu guhuza ababuranye no kurangisha ibyabuze ba nyirabyo muri uwo mujyi nibwo bamaze gutera nk’intambwe ebyiri uwo mwana yakubitanye n’uwo bari baburanye maze bombi si ukubyishimira karahava.
Yagize ati: “Uyu mwana nari mujyanye iwabo ubu se nari kubwira iki mu rugo tuvuyemo ndetse naho twajyaga. Mana urakoze sinabona uko mbivuga!”
Abajijwe niba ari bwo bwa mbere yari akandagiye mu mujyi wa Nyanza yahakanye avuga ko asanzwe ahagenda gusa ngo ajya kuburana n’umwana bazanye hari udushya yabonye tumubera ibigusha ararangara.

Mbere y’uko uwo mwana abonana na nyirasenge bari baburanye hari abakekaga ko yaba yatawe ku bushake n’umuntu wamureraga kuko ibyo bintu hanze aha bireze mu Rwanda.
Uko kuburana k’uwo mwana na nyirasenge kwatwaye hafi nk’isaha yose bituma n’urugendo rwabo (berekezaga ahitwa i Kabuga urenze mu mujyi wa Kigali) rusubikwa kubera umubare w’abanyeshuli benshi basubiraga iwabo mu biruhuko bikaba byatumye imodoka zitwara abagenzi zibona umugabo zigasiba undi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuvukira i Nyakariro we birababaza cyane.
Ubuse ageze i New york yarangara bingana gute?