Nyanza: Umugore amaze amezi arenga 11 atwite inda itaravuka
Umugore witwa Riziki Musabyimana amaze amezi agera kuri 11 atwite inda ariko kugeza uyu munsi umwana ataravukira amezi icyenda nk’abandi. Akavuga ko atazi n’icyateye uko gutinda.
Musabyimana utuye mu mudugudu wa Nyamagana mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, avuga ko yageze mu bitaro bya Nyanza yumva ibise bimurya ariko amaze kugera mu maboko y’abaganga bamupimye ibise byamuryanga birabura.
Habura iminsi ine akabyara, akurikije igihe yayisamiye, yatunguwe no kutabyarira amezi icyenda nk’uko yabitekerezaga atarajya kwa muganga.
Ati: “Naje mu bitaro bya Nyanza inda iri hafi amezi icyenda kandi ibise birimo kundya ariko sinibaza uko byagendekeye ngo ntabyara kuko ubu mba naratashye, nk’abandi bagore baza bansanga muri ibi bitaro bakabinsigamo”.
Musabyimana asobanura ko akurikije igihe gishize iyo nda itavuka, haba hari abagizi ba nabi baba barayizinze kuko aho atuye ibintu byo kuzinga inda z’ababyeyi ni birakorwa cyane.
Ati: “Si ubwa mbere ibi bintu bibaye ku bagore ngo batinde kubyara kandi bitewe n’ubugizi bwa nabi abantu bamwe na bamwe bafite mu mitima yabo”.
Aho ari mu bitaro bya Nyanza, avuga ko mu bintu binamubabaza cyane ari uko uwo mwana agize amahirwe akavuka atanamenya se umubyara kuko bahuye rimwe gusa yihitira agasiga amuteye iyo nda.
Ati: “ Yaba ari mu gihugu rwagati cyangwa hanze yacyo byose ntacyo mbiziho!”
Uwineza M. Claire ushinzwe aho ababyeyi babyarira mu bitaro bya Nyanza, avuga ko ikibazo cy’uyu mugore akizi kandi yagikurikiranye neza.
Akomeza avuga ko impungenge zifitwe n’uwo mugore nta shingiro zifite, kuko yaje muri ibyo bitaro mbere y’igihe akaza yibwira ko agiye kubyara.
Ati: “Dukurikije ibipimo duhabwa na Echographie byerekana ko azabyara mu kwezi kwa 10 ahagana mu matariki 20 uyu mwaka wa 2012. Ariko we yumvishe utuntu tumurya ahita aza kwa muganga”.
Yakomeje avuga ko n’ubwo yanze kuva mu bitaro nta wababimuziza, kuko binafasha abaganga kumukurikirana by’umwihariko nk’umuntu watewe inda adafite umugabo wo kumwitaho.
Ku birebana n’ikibazo cy’abantu bavuga ko inda yatinze kuvuka rimwe na rimwe bakishyiramo abandi ko aribo babigizemo uruhare, uyu muforomo abyamaganira kure avuga ko ibyo bitabaho.
Ati: “Ibyo niyo bibayeho umwana ntarenza ibyumweru bibiri ataravuka ariko ntabwo bibaho ko umwana yageza mu mezi 12 aribyo bingana n’umwaka ataravuka”.
Ku birebana n’impamvu zitera ubu butinde bw’ivuka ry’uruhinja, ntabwo Uwineza yashoboye kuzisobanura.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ntibyaba aribyo bita grossese imaginaire ngo hari abantu bibwira ko batwite ariko bajya kubyara bakabura umwana burya umuntu ni mugari cyane selon les psychologues.