Nyanza: Padiri Simos yatemwe ibiganza bye byombi n’abajura

Umupadiri witwa Simos ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba akuriye ikigo cyakira abana b’imfubyi cya Cyotamakara kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yatemwe mu biganza bye byombi n’abajura bamwifuzagaho ko abaha amafaranga.

Mu ijoro ryo ku itariki 21/04/2012 abajura biyoberanyije mu maso bitwaje icyuma bateye uyu mupadiri bamusanze mu kigo cy’imfubyi cy’i Cyotamakara ayoboye. Mu kwitabara baragundaguranye barwanira icyo cyuma abo bajura bari bitwaje n’uko kimukomeretsa mu biganza bye byombi.

Mbere y’imirwano umwe muri abo bajura wari mubiyoboranyije mu maso yabanje kumwaka mafaranga ayamwimye baba bafatanye mu mashati ari nabwo Padiri Simos yakomeretse ibiganza bye byombi yirwanaho bashaka kumwica ngo babone kuyajyana.

Aho barwaniraga hari igikapu cyarimo passeport na chequier cyajyanwe n’abo bajura; nk’uko Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo yabivuze tariki 30/04/2012.

Nyuma yo gukomerekera muri iyo mirwano yirwanaho, Padiri Simos yajyanywe kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Ruyenzi kimwegereye.

Abajura bamugabyeho ibitero ntibaramanyekana ariko bamwe mu bakekwa harimo imfubyi yarereye muri icyo kigo cye batakihaba; nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo atuyemo bubivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka