Nyanza: Inkuba yakubise umukobwa w’inkumi arapfa

Umukobwa witwa Mukamana Zahara w’imyaka 30 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yapfuye akubiswe n’inkuba.

Umurambo wa Mukamana wasanzwe munsi y’igiti yakubiswe n’inkuba ubwo imvura y’akajojoba yari imaze guhita tariki 29/02/2012 ahagana saa kumi z’umugoroba; nk’uko bitangazwa na Karekezi Hussen, nyirarume wa Nyakwigendera.

Iyo nkuba ikubita nyakwigendera yari mu gikorwa cyo gutera ibishyimbo mu murima hanyuma abonye ko imvura ibaye nyinshi ajya kugama munsi y’igiti cyari muri uwo murima mu mudugudu wa Mugandamure A uhana imbibe n’umudugudu wa Kirabo Mukamana Zahara yari atuyemo.

Iyo nkuru y’inshamugongo yabanje kumenywa n’abana bari hafi y’aho Mukamana yateraga ibishyimbo mu murima baje kumureba imvura ihise bagasanga yapfuye babimenyesha abantu bakuru kugeza ubwo abavandimwe be nabo babimenyeye.

Minani Yussuf, umuvandimwe wa Mukamana atanga ubuhamya avuga ko mbere y’uko Mukamana akubitwa n’inkuba bari kumwe mu nzu akabasiga bareba umupira wari wahuje ikipe y’Amavubi na Nigeriya.

Iby’urwo rupfu rwa Mukamana abisobanura atya “ Urupfu rwe rwaradutunguye kuko umunsi apfiraho twari twirirwanye mu rugo adusiga agiye gutera intabire niyo mpamvu kubyumva no kubyakira byangoye”.

Umugoroba Mukamana yapfiraho inkuba yanakubise umusigiti w’abasiramu uri i Mugandamure inyenyeri imanitse hejuru yawo iragwa.

Umusigiti w'abayisiramu i Mugandamure wakubiswe n'inkuba tariki 29/02/2012 inyenyeri yo hagati irahanuka
Umusigiti w’abayisiramu i Mugandamure wakubiswe n’inkuba tariki 29/02/2012 inyenyeri yo hagati irahanuka

Imwe mu mpuguke twiyambaje mu birebana n’inkuba ariko ntishake ko amazina yayo akoreshwa muri iyi nkuru yatangaje ko mu gihe imvura igwa hari ibintu bibujijwe birimo kugama munsi y’igiti, kungenda mu mazi no kwambara ibirenge.

Yasobanuye inkuba icyo ari cyo muri aya magambo: “Inkuba si isake nk’uko bivugwa n’Abanyarwanda batabijijukiwe ahubwo ni imyuka igizwe n’imbaraga zihura zigatanga ibyo bita inkuba.

Ikibazo cy’inkuba muri iyi minsi gihanganyikishije abatari bake mu turere tw’intara y’amajyepfo kuko nta cyumweru gishize inkuba ikubise mu karere ka Ruhango abantu bagahubangana abandi bagakomereka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka