Nyanza: Impuzi z’Abarundi zitaba mu nkambi na zo zirasaba gufashwa
Mu gihe umubare munini w’impunzi z’Abarundi uri mu Nkambi zashyizwemo mu Rwanda hari bamwe muri izo mpunzi bicumbikiye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza ngo badakozwa ibyo kujya mu nkambi ngo bitabweho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR, ngo bahabwe ibiribwa n’ubuvuzi.
Hamwe izi mpunzi z’Abarundi zikodesha inzu mu Karere ka Nyanza ni mu Mudugudu wa Gakenyeri A mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana habarirwa abantu bagera kuri 28 bo mu miryango itandukanye.
Mu gihe izindi mpunzi ziri mu nkambi zihabwa ubufasha bw’ubuvuzi n’ibiribwa, Nshimirimana Joseline umwe muri izo mpunzi , avuga ko abo bicumbikiye nta na kimwe bihabwa.
Agira ati “Twabanje kunyura mu nkambi ariko tuhamaze nk’iminsi ibiri ubuzima bwaho buratunanira duhitamo kwiyegeranya ababishoboye ngo tujye kwikodeshereza amazu twiyishyurira”.
Nshimirimana Joseline akomeza avuga ko inzu bikodeshereza bayibamo ari abantu 19 bo mu miryango itandukanye ariko ngo mbere yo guhunga bari basanzwe baturanye naho abandi muri bo ngo bakaa bafitanye amasano.
Abicumbikiye ni abagore, abana n’abakobwa nta mugabo n’umwe ubarimo ngo kuko bo basigaye mu mitungo bari bafite mu gihugu cy’u Burundi bayicunze nk’uko babyemeza.
Muri bo, hari bamwe ngo baba barabanje guca mu nkambi n’abahita baza mu miryango y’Abanyarwanda bakikodeshereza inzu zo kubamo nk’uko bamwe mu bo twaganiriye batifuje ko amazina yabo amenyekana babivuga.
Izo mpunzi zicumbikiye zisaba UNHCR kubegera ngo ukabafasha mbijyaney no kwivuza mu gihe barwaye cyakora bakavuga ko badashobora kujya mu nkambi kuko ngo batashobora ubuzima bwaho.
Kuva muri iki cyumweru, cyakora UNHCR ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, barimo kubarura impunzi z’Abarundi zicumbitse zitari mu nkambi kugira ngo na bo batangire kubafasha ku bijyanye n’amashuri y’abana ndetse n’ubuvuzi. Ku ikubitiro bakaba barahereye ko ziri muri Kigali.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bababarurira he ngo tubaruze abari Gikondo