Nyanza: Imiryango 40 y’ababana na Virusi itera SIDA yasezereye Nyakatsi yo ku buriri
Imiryango 40 y’ababana na virusi itera SIDA yibumbiye muri koperative “Dufatanye” ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yishatsemo ibisubizo yigurira imifariso mu rwego rwo guca Nyakatsi yo ku buriri.
Abagize iyi koperative ikora ubworozi bw’inka n’amafi ikanahinga imboga mu gishanga cya Nyamagana cyo mu murenge wa Busasamana, bavuga ko ubushobozi bwo kwibonera iyo mifariso babukesha gushyira hamwe bakiyemeza kugira umushinga bakora ubyara inyungu.

Mu muhango wo kugabana iyo mifariso batumiye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana n’ubw’akarere ka Nyanza wabaye ku wa 12 Kamena 2015, bishimiye byinshi bamaze kugeraho bizamura imibereho yabo ndetse no kuba bashoboye kwikiza nyakatsi yo ku buriri.
Yankurije Zabukiya umwe mu banyamuryango b’iyi koperative yatangaje ko iyi gahunda yo kwikiza Nyakatsi yo ku buriri yabanjirijwe no kwigurira imyanda yo kurimbana ndetse no kwikenura ibibazo bitandukanye byo mu miryango bakomokamo.

Mu byishimo yagize ati “Nkanjye naryamaga ku gasambi none nkavuyeho njya kuryama kuri matera n’inzitiramibu ndafiyite … ndarara numva ukuntu Yesu agira neza”.
Undi witwa Musabyimana Goretti nawe w’umunyamuryango w’iyi koperative yunze murye avuga ko asezereye nyakatsi yo kuburiri abikesheje gukorera hamwe na bagenzi be bahurije ku gikorwa cyo kwiteza imbere.
Intumwa yaturutse ku murenge wa Busasamana no ku biro by’akarere ka Nyanza zashimye ibikorwa by’iyi koperative basaba abanyamuryango bayigize gukomeza gukorera hamwe ndetse nibyo bagezeho bakabicunga neza.
Madamu Mukakalisa Petronila ushinzwe amakoperative mu murenge wa Busasamana yabasabye gukomeza gukora cyane avuga ko yifuza kubona koperatuve yabo igenda yishakamo ibisubizo aho gusubira inyuma.
Ibi byanashimangiwe na Habumukiza Juvenal ushinzwe amakoperative mu karere ka Nyanza avuga ko iki gikorwa aba banyamuryango bakoze cyo gusezerera Nyakatsi ku buriri ari icyo kwihesha agaciro.
Koperative “Dufatanye” yahoze igizwe n’abantu bafite ubushobozi buke ariko kuri ubu icyerekezo bafite kiratanga icyizere cy’ejo heza habo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bafate neza ibi bikoresho bahawe kandi dushimire abagize iki gitekerezo bose turabashimiye