Nyanza: Ikibazo cyo kwimura Gare gikomereye ubuyobozi

Kuba Umujyi wa Nyanza ugenda utera imbere ariko ukaba udafite aho abagenzi bategera imodoka biri mu bibazo bikomereye ubuyobozi.

Iki kibazo cyafashe umwanya munini mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye tariki 30 Ukuboza 2015 ariko iyi ngingo yarangiye kikiyikomereye.

Gare y'Akarere ka Nyanza yananiranye kwimurwa
Gare y’Akarere ka Nyanza yananiranye kwimurwa

Mu kubaka Gare y’Umujyi wa Nyanza harimo ibibazo by’ubushobozi buke bwo kwimura abaturage b’ahitwa mu Mugonzi aho yari igenewe kubakwa hakiyongeraho n’ikibazo cy’ahandi bateganya kuyubaka ariko ubutaka nabwo bukaba atari ubwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah asabwa n’inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza kugira icyo avuga ku kibazo kirebana no kwimura gare y’Umujyi wa Nyanza yasubije ko bafite ikibazo cyo kwimura abaturage baho gare igomba kwimukira.

Yagize ati “Kwimura abaturage b’ahitwa mu Mugonzi aho Gare yari iteganyijwe gushyirwa mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi birasaba miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda kandi Akarere ka Nyanza biragakomereye kuyabona”.

Njyanama y'akarere ka Nyanza yateranye ku wa 30 Ukuboza 2015
Njyanama y’akarere ka Nyanza yateranye ku wa 30 Ukuboza 2015

Mu gihe igitekerezo cyo gushyira gare aho mu Mugonzi ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwagishyize ku ruhande kubera ikibazo cy’amikoro hari n’ubundi butaka bateganya kuba bayimuriraho nabwo batunzeho igice gito ubundi bukaba atari ubwabo.

Asobanura imbogamizi iri muri ubwo butaka yabivuze atya: “Ubutaka bundi dufite bw’Akarere ka Nyanza buri hafi yaho Polisi yahoze ikorera ariko ni buto birasaba ko tuzandikira Minisiteri y’umutekano mu gihugu tuyibusaba” .

Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko ibyo ari bimwe mu bibazo bikizitiye gahunda yo kubaka Gare igezweho mu mujyi wa Nyanza.

Abagenzi baba babuze aho bikinga izuba
Abagenzi baba babuze aho bikinga izuba

Kuri iki kibazo inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yari iyobowe na Ir Rucweri Hormidas yanzuye ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwandikira Minisiteri y’umutekano mu gihugu bayisaba ubwo butaka hagasigara harebwa igisubizo bazahabwa.

Mu gihe gare y’Umujyi wa Nyanza itarubakwa abagenzi bo baracyahura n’ibibazo by’uruhuri birimo kwicwa n’izuba ndetse no kunyagirwa hakiyongeraho no gutagira aho bicara cyangwa baba bafashije imitwaro yabo mu gihe bari mu rugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo Cyo Kwandikira Minisiter Nicyo Nkabashaka Ko Igihugu Cyaterimbere Badufasha Wenda Ningurane Yabwo Yagabanuka Aho Kwimura Abaturage Ba Mugonzi
Nubwo Ariho Harimwanya Bwose

Mugire Umwaka Mushya Muhire

Nshimiyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka