Nyanza: Ikamyo yahutaje moto abantu babiri barakomereka

Imodoka y’ikamyo yahutaje moto abantu babiri bari bayiriho barakomereka mu mpanuka yabereye ku muhanda ujya ahitwa ku Ihanika mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 16/07/2012.

Iyo kamyo yari yambaye purake RAB 938 J yashakaga gukata mu muhanda w’igitaka iba ihitanye moto yambaye purake RB 479 Z abo yari ihetse bose barakomeretse.

Abari aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko umushoferi w’iyo kamyo yahohoteye abari kuri moto kuko yabahitanye bitari ngombwa.

Umwe mu babonye iyo mpanuka iba agira ati: “Umuntu ashobora gukeka ko umushoferi w’ikamyo yari afite umugambi wo kubahitana kuko yabubikiriye arabagonga ahubwo n’uko umunsi wabo utari wageze bari bupfe”.

Mu kanya gato abantu bari bamaze kuzura aho impanuka yabereye.
Mu kanya gato abantu bari bamaze kuzura aho impanuka yabereye.

Polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza yahagobotse iburizamo intambara yari itangiye gututumba hagati y’abari kuri moto n’umushoferi w’iyo kamyo.

Batitaye ku bikomere bari bafite ku mavi no ku nkokora, abari kuri moto bashatse gusingira umushoferi w’ikamyo ngo nabo bamukubite ariko polisi yahise ihagera ihosha iyo mirwano.

Mu gihe kitageze ku byumweru bibiri impanuka zimaze guhitana abantu babiri , mu karere ka Nyanza biyongera kuri abo babiri bakomeretse.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka