Nyanza: Ikamyo ya BRALIRWA yagwiriye imodoka amagaziye 1300 arangirika
Ikamyo ya Bralirwa yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yakoreye impanuka mu mujyi wa Nyanza ihaparitse igwira imodoka yari hafi yayo irayangiza ku buryo bukomeye ndetse n’amagaziye y’inzoga yari ihetse asaga 1300 aramenagurika.
Ababonye iyo mpanuka yabaye tariki 08/01/2015 ahagana saa moya n’igice z’umugoroba bavuga ko iyo kamyo yasubiye inyuma nta mushoferi urimo n’uko karisori yayo yarimo amagaziye y’inzoga z’amoko atandukanye na Fanta bigwira indi modoka yari hafi yayo irayangiza gusa ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo ahakomerekere.

Umushoferi w’iyi kamyo Nsengiyumva Jean Damascene w’imaka 35 y’amavuko avuga ko yari aparitse neza ngo kuba yasubiye inyuma nawe byamutunguye nk’uko yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 09/01/2015.
Yagize ati “ Ubu nanjye byanshanze nta yandi makuru arenzeho mfite y’uko byagenze”.
N’ubwo uyu mushoferi yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi mpanuka bamwe mu bazi iby’imodoka ndetse na polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza aravuga ko yatewe n’uburangare bwe.

Byiringiro Dany wangirijwe imodoka n’iyi kamyo avuga ko hagati ye na Bralirwa batangiye ubwumvikane kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.
Ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba bamwe bihutiye gusahura inzoga ariko inzego z’umutekano mu mujyi wa Nyanza zibabera ibamba zanga ko habera ubusinzi cyangwa hakagira abahakomerekera bazirwanira.

Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ba kanyota basakiwe. Ngo kuri Balirwa ikiba kitemewe ni ugutwara ivide.ni ukwinywera ukabasubiza icupa.