Nyanza: Arasaba abamufiteho isura mbi kuyihindura kuko avuye Iwawa yarahindutse
Kamanzi Damien bahimba “Murundi” wamamaye cyane mu mujyi wa Nyanza wahoze ari inzererezi izwi ho urugomo n’ibikorwa by’ubujura, ubu aremeza ko avuye mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa yarahindutse, ndetse atandukanye n’uwo yahoze ari we mbere.
Murundi ni umwe mu basore 20 bavanywe mu kigo cya Iwawa bakiriwe tariki 04/02/2015 n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bufatanyije na polisi y’igihugu ihakorera.

Ubwo urubyiruko rwahoze ari inzererezi rwakirwaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza na polisi y’igihugu ihakorera, Murundi wafatwaga nk’icyihebe mu mujyi wa Nyanza yatanze ubuhamya avuga ko mu Kigo cya Iwawa ahavuye ari mushya mu myitwarire no mu mitekerereze.
Murundi aganira na Kigali Today mu kiganiro cyihariye yavuze ko Iwawa yahigiye byinshi byahinduye imitwarire ye yarangwaga n’urugomo, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bimufashe kutinyuka buri wese harimo n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Abamenye bose nka Murundi wari icyihebe ndetse wanigeze kwamamara mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo mu mujyi wa Nyanza bambabarire, kuko ubu ngarutse ndi umwana mwiza. Ndasaba ko sosiyete nyarwanda yanyakira nk’umuntu uje gufatanya n’abandi kuyubaka binyuze mu mwuga w’ubwubatsi nigiye mu kigo cya Iwawa”.
Yunzemo ati “Abantu banzi nka Murundi w’umujura n’umunyarugomo bahindure imyumvire bamfiteho kuko narahindutse kandi benshi bazabibona ko ntakiri Murundi wo mu myaka yashize ntarajyanwa mu kigo cya Iwawa”.

Avuga ko mu byamuteraga kwitwara nk’icyihebe kugeza ubwo akangaranya bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyanza n’inkengero zawo ari ibiyobyabwenge yiyahuzaga ndetse n’imyitozo ya Kungfu yigiye mu gihugu cy’u Burundi.
Ati “Narafatwaga ngafungwa ariko ngafungurwa nzira ko ndi umujura n’umunyarugomo ariko ubu ngiye kumenyekana ku yandi mazina atandukanye n’uwo nahoze ndiwe. Izina nubatse mu bibi ngiye kuryubaka mu byiza bimpesha agaciro nk’umunyarwanda”.
Mbere y’uko Murundi afatwa mu nzererezi zari zarayogoje abantu mu mujyi wa Nyanza yari azwiho kwambura abahisi n’abagenzi akanabakubita nk’uko yavuye Iwawa abyiyemerera, gusa ngo yarahindutse ku buryo bwose bushoboka.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana Ishimwe Kubwa Murundi
Nibyiza Kubona Yarahindutse
Imana Ishimwe Pe Murundi Yatunyuragaho Imisansi Ikatuvaho None Yarahindutse Aha Sinamenya Pe!
benshi mu bagiye iwawa bavuyeyo bishimye kandi barahindutse maze bakorera igihugu imirimo igiteza imbere bityo nuyu nawe twizere ko aje muri icyo cyiciro
Guhinduka bibaho kuko ubukene n’ubushomeri bitera kuba icyihebe, ahubwo bamuhe ibiraka yubake ahindure nyanza dore ko umugi waho ugikeneye inyubako zijyanye n’igihe
Murakoze pe bisubireho cyane
mubyukuri tuzabibara twabibonye nahubundi twari dusinziriyeho nyagasani atabare ababyeyi abangavu abasaza ’’’......