Nyanza: Abikorera bashyize mu Kigega “Ishema ryacu” miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda

Abacuruzi b’ingeri zitandukanye bibumbiye mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 08 Nyakanga 2015 bakusanyije miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda zo gushyira mu Kigega “ Ishema ryacu”.

Bakusanya ayo mafaranga hari hinganjemo abucuruzi batandukanye n’abakora ibikorwa by’ubushabitsi bucuriritse n’ubwisumbuye bakorera mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza.

Mu gukusanya uyu musanzu buri wese yitanze uko yari afite kandi bigaragra ko abikoranye ubushake.

Munyambonwa John, uhagarariye PSF mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko bitarenze ku wa 14 Nyakanga 2015 bazaba bamaze kugeza kuri za konti y’Ikigega “ Ishema ryacu” ziri muri Banki ya Kigali na Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ishami ry’Akarere ka Nyanza izo miliyoni bakusanyije.

Munyangombwa yababwiye ko ayo mafaranga azashyirwa kuri konti iri muri BK 00040-0677862-11 na konti iri muri BPR 400-3820333-11.

Nagakunzi Berthe, umwe mu bacuruzi bakorera mu Murenge wa Busasamana, avuga ko iki gikorwa bagikoze bacyibwirije kubera ko bafite icyerekezo bashaka kuganishamo igihugu cyabo.
Yagize ati “Ni igikorwa twakoze tukishimiye nta gahato kuko ntidushaka ko igihugu cyacu gisuzugurika mu ruhando rw’amahanga”.

Nkurikiyimana Claude, ufite akabari ahitwa ku Bigega mu Karere ka Nyanza, na we yishimira kuba ari mu batanze umusanzu wo kwiyabakira ishema ry’igihugu.

Agira ati “Yaba njye kimwe na bagenzi banjye, gutanga uyu musanzu ni ibintu twishimiye cyane kuko biri muri gahunda yo kwiyubakira igihugu kuko nta wundi muntu dusiganya kucyubaka usibye ba nyira cyo”.

Abacuruzi bo mu Karere ka Nyanza biyongereye ku bandi bantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bamaze kugeza umusanzu wabo mu Kigega “ Ishema ryacu”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahhhhh, Ngo Claude yatanze amafararanga nawe!!!! MUrabeshya sha Claude nta n’igiceri cy’100 yaguha. Gashushe shaaaa

Kizungu yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka