Nyanza: 800 bafungiye Jenoside barifuza gusaba imbabazi imiryango biciye
Mu rwego rwo gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bamwe mu mfungwa n’abagororwa bagera kuri 800 bafungiye muri gereza ya Nyanza kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi barifuza ko bahuzwa n’imiryango biciye bakayisaba imbabazi ndetse bakanagaragaza aho imibiri yabo bishe bayijugunye.
Icyo cyifuzo kimaze iminsi gifitwe n’izo mfungwa n’abagororwa ariko bongeye kukigarukaho ubwo Jean Pierre Nkundiye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo iyo gereza ibarizwamo yabasuraga ku gicamunsi cya tariki 22/05/2013.
Uwo muyobozi w’umurenge wa Mukingo yabagejejeho ikiganiro kibanze ku miterere n’imiyoborere by’igihugu cyane cyane mu nzego z’ibanze zegereye abaturage.

Nyuma yo kumva icyo kiganiro bamwe mu mfungwa n’abagororwa bagitanzeho ibitekerezo ndetse banaboneraho kugaragaza bimwe mu byifuzo byabo birimo ko ubuyobozi bwafasha bamwe muri bo bukabahuza n’imiryango biciye bakayisaba imbabazi ndetse bakanayirangira imibiri yabo bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishobore gushyingurwa mu cyubahiro.
Imfungwa n’abagororwa 57 muri 800 babyifuje bose bakomoka mu murenge wa Mukingo nk’uko ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza bubivuga ndetse bigashimangirwa na Jean Pierre Nkundiye uyobora uwo murenge.
Gashugi Johnson umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyanza avuga ko icyifuzo cy’izo mfungwa n’abagororwa bagishyigikiye agasobanura ko inzego zibishinzwe zizabafasha kubishyira mu bikorwa kandi mu nzira zitagize icyo zihungabanya.

Imfungwa n’abagororwa kandi bafungiye muri gereza ya Nyanza banagaragaje ko bafite ubushake bwo gukomeza kubaka igihugu cyasenwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bo ubwabo bagizemo uruhare.
Muri ubwo bushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu bavuze ko biteguye gusana iteme rya Mpanga riri hafi yaho bafungiye rihuza uturere twa Nyanza, Ruhango na Karongi yo mu Ntara y’iburengerazuba ryasenyutse rigatuma imigenderanire hagati y’utwo turere imara hafi amezi agera kuri ane yarahagaze.
Kuva tariki 23/05/2013 imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza nibwo bazatangira gusana iryo teme maze inzira zongere kuba nyabagendwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona batari mabuso ahubwo bari mu itorero: baraca umugara sinakubwira...
None ngo imbabazi? Nk’imiryango batsembye yose (yazimye) bazasaba nde imbabazi? Uretse ko n’ababarokotse nta burenganzira na bucye bafite bwo gutanga imbabazi mw’izina ry’abiswhe urw’agashinyaguro.
Ko bibutse batinze ubu izi mbabazi ni nyabaki? nyuma y’imyaka 19 nibwo bunvise ko bahemutse?ko babonye umwanya mu rukiko wo kuba bazisaba bikanagira agaciro kuki ari ubu bunvise ko bahemutse noneho bakanagira icyo gitekerezo mu kivunge ubwo si ikigare? Bage bareka kwigizankana abo bishe ntibazazuka!
Iyi misabire y’imbabazi ndayikemanga mpereye kubazisabye barangiza kugabanyirizwa ibihano bagasubira mu nkiko zisanzwe kujurira!ibyo si ugukerensa izi nkiko zibanze ku bwiyunge kurusha guhana abatsembye abatutsi? none hasigaye hari n’invugo ibicenshura yo kwemera icyaha ukagabanyirizwa ibihano ubundi ugataha!!bizatuma n’abatekerezaga kuba bazitanga bahurwa kunva iryo jambo!