Nyamasheke : Umunyamabanga Nshingwabikorwa yatawe muri yombi nyuma y’iminsi 2 yeguye
Jean Pierre Ndagijimana wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke weguye ku mirimo ye, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17/10/2013, akurikiranwaho kuba yarakoresheje ububasha yari afite agaha isoko Sosiyete yari afitemo inyungu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Supt. Vita Hamza yabwiye Kigali Today ko Ndagijimana ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kuba yarihesheje amasoko ya Leta akoresheje ububasha yari afite bwo gufata ibyemezo mu karere.

Supt. Hamza yavuze ko iperereza rigikomeza ariko ko hari ibimenyetso bifatika bimaze kugaragara n’ubwo ngo bitarashyirwa ahagaragara. Ibyo bimenyetso byerekana ko Ndagijimana yaba yarakoresheje ububasha bwe akihesha ibyasabwaga kugira ngo yegukane amasoko.
By’umwihariko, Ndagijimana ngo akurikiranywe ku ruhare yaba yaragize mu gukoresha ububasha bwe nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa agatanga isoko ryo gukora umuhanda Hanika-Kivugiza kuri Sosiyete SOCODIF bivugwa ko yari ayiri inyuma abifitemo inyungu, nk’uko amakuru dufite abivuga.
Amakuru Kigali Today yabashije kumenya yemeza ko binyuze mu buyobozi bw’iyi Sosiyete SOCODIF, Ndagijimana yaba yarakiriye miliyoni zigera kuri 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu buryo bwa sheki (chèque) ariko ko izo sheki (ebyiri) zitabaga zanditseho amazina; ku buryo ngo yifashishije undi mugabo (tudatangaje amazina), bajyanaga kuri banki, bakazandikaho amazina ye ari we umwakirira ayo mafaranga.
Uwo mugabo na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ubufatanyacyaha; bombi bafungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.
Ndagijimana Jean Pierre atawe muri yombi nyuma y’iminsi ibiri gusa asezeye ku bunyamabanga nshingwabikorwa bw’akarere ka Nyamasheke tariki 15/10/2013, umwanya yari amazeho imyaka itandatu.
Atawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’uko tariki 30/07/2013 yari yatawe muri yombi mu Mujyi wa Kigali akekwaho guha ruswa umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi, kugira ngo aburizemo dosiye yamukurikiranaga ku mitungo atamenyekanishije kuri uru rwego.
Kuri iyo nshuro, mu rubanza rwabaye ku wa 14/08/2013, Ndagijimana yireguye ahakana ibyo yaregwaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruza kumugira umwere tariki 19/08/2013.
Nyuma yaho Ndagijimana yari yasubiye mu kazi ke k’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’akarere ka Nyamasheke; umwanya yasezeye ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 15/10/2013 mu buryo bwabaye nk’ubutungura benshi mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubiharire ubutabera.
MUKURIKIRANE ICYOCYIBAZO CYO MURINYAMASHEKE CYUWO MUYOBOZI USHAKA KUYISUBIZA INYUMA
bamuhate ibibazo naba umwere arekurwe! kwivana mukazi abandi twarakanuze sinabyiza!!
kariya kazi kabisa njye sinagakora!ni indyankurye!uragakora ukarya wamara guhaga cyangwa se kwijuta bakabikurutsa!!! ni kimwe no gukora muri Procurement nabyo biragatsindwa n’Imana!!!