Nyamasheke: Umudugudu wahize indi mu kwesa imihigo bawuterekeye “Intango” mu ruhame

Umudugudu wa Kivugiza wo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo kuwa kane tariki 06/06/2013 wahawe icyemezo cy’ishimwe ndetse bawuterekera “Intango” mu ruhame nk’ikimenyetso cy’uko wahize indi midugudu yo mu murenge wa Kanjongo mu kwesa imihigo ya 2012-2013.

Iki cyemezo n’intango y’inzoga byatangiwe mu birori by’impurirane byo kwesa imihigo Intore zo ku mudugudu zahize mu mwaka urangiye wa 2012-2013 ndetse no guhiga ibyo zizageraho mu mwaka ugiye gutangira wa 2013-2014.

Umuyobozi w'umudugudu wa Kivugiza, Mbanjineza Alphonse Marie (uwa 2 ibumoso) ashyikirizwa certificat y'uko umudugudu ayobora wesheje imihigo.
Umuyobozi w’umudugudu wa Kivugiza, Mbanjineza Alphonse Marie (uwa 2 ibumoso) ashyikirizwa certificat y’uko umudugudu ayobora wesheje imihigo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kivugiza, Mbanjineza Alphonse Marie, yavuze ko iri shimwe ribateye ibyishimo ku mutima kandi rikabahanagura ibyuya byose babize kugira ngo bese imihigo uko bikwiye.

Iyi ntango yateretswe mu ruhame mu mvugo y’Intore ni inzoga yo mu bwoko bwa Champagne yapfunduwe ku mugaragaro maze igashyikirizwa umuyobozi w’umudugudu wa Kivugiza kugira ngo ayisogongere maze ajye kuyisangira n’abaturage b’umudugudu ayobora, bikaba ikimenyetso gihamya intambwe itambutse iz’indi midugudu mu kwesa imihigo.

Mbanjineza yicaye ku Ntebe mu nteko y'abaturage, maze bapfundura umutsama nk'ishimwe rikwiye Intore yesheje imihigo.
Mbanjineza yicaye ku Ntebe mu nteko y’abaturage, maze bapfundura umutsama nk’ishimwe rikwiye Intore yesheje imihigo.

Rugemintwaza Nepo ushinzwe gahunda z’Itorero ry’Igihugu yavuze ko Intore iberwa no kwesa imihigo kandi bikaba byarakozwe neza mu mihigo y’imidugudu yo mu karere ka Nyamasheke.

Yakomeje ashimira izi Ntore kandi azisaba gukomeza imihigo ishimangira indangagaciro z’umuco Nyarwanda zijyana no kwihesha agaciro.

Yasomye ku mutsama yifuriza izindi Ntore kugera ikirenge mu cye.
Yasomye ku mutsama yifuriza izindi Ntore kugera ikirenge mu cye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, yavuze ko ibyakozwe n’Intore zo ku mudugudu bihesha ishemna abatuye Nyamasheke bose kandi abasaba gukomeza gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bakomeze kwesa imihigo.

Imihigo y’Intore zo ku Mudugudu ishingira kuri buri rugo aho rwiyemeza ibyo ruzageraho mu gihe cy’umwaka binyuze mu nkingi z’imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera ndetse n’imibereho myiza.

Intore zo mu murenge wa Kanjongo zishimiye igikorwa cyo guhiga no kwesa imihigo klu rwego rw'umudugudu.
Intore zo mu murenge wa Kanjongo zishimiye igikorwa cyo guhiga no kwesa imihigo klu rwego rw’umudugudu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka