Nyamasheke: UN HABITAH irafasha akarere kunoza imitunganyirize y’umujyi n’imicungire y’ubutaka

Umujyanama Mukuru mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Miturire (UN Habitat) mu karere akaba anashinzwe u Rwanda by’umwihariko, Dr Jossy Materu, yatangije amahugurwa y’iminsi itanu agenewe abafite imiturire n’imicungire y’ubutaka mu nshingano mu karere ka Nyamasheke.

Aya mahugurwa yatangiye tariki 27/05/2013 agamije kunoza imitunganyirize y’Umujyi ndetse n’imicungire y’ubutaka yahuje abantu baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke ndetse n’abakozi b’akarere bashinzwe imiturire n’ubutaka.

Impuguke mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi ndetse n’imicungire y’ubutaka nizo zihugura aba bakozi b’akarere ka Nyamasheke bazaba imboni zo guhugura no gukangurira abaturage imikoreshereze myiza y’ubutaka ndetse n’imiturire myiza.

Dr Materu ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya yatangarije Kigali Today ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ubukangurambaga bugamije gusobanurira abagenerwabikorwa iby’ingenzi bishingirwaho mu kugena imitunganyirize y’umujyi n’imicungire y’ubutaka.

Impuguke mu miturire n'imitunganyirize y'imijyi Muvara Pothin ahugura abashinzwe imiturire mu karere ka Nyamasheke.
Impuguke mu miturire n’imitunganyirize y’imijyi Muvara Pothin ahugura abashinzwe imiturire mu karere ka Nyamasheke.

Dr Materu yagize ati “Ubu turi mu gihe, aho abaturage benshi ku isi batuye mu mijyi n’imirwa kandi u Rwanda ntabwo runyuranya n’ibyo nubwo ibijyanye n’imijyi bikiri hasi; ariko ibyerekezo byose byerekana ko iyi miturire igenda izamuka cyane, bityo tukaba tugomba guteganya inyubako z’iyi mijyi yihuta”.

Dr Materu akomeza agaragaza ko ubutaka ari ubukungu bw’ikirenga bwa buri gihugu kandi mu gihe bucunzwe neza bukaba butanga umusanzu ukomeye ku iterambere ryacyo. Mu gihe habayeho imiturire y’imijyi, bikaba bituma ubutaka bwo guhingaho no gukoreraho indi mirimo bwiyongera, maze bigatanga umusaruro mwinshi ku baturage n’igihugu muri rusange.

Mu kubaka ubumenyi bw’abazafasha muri izi gahunda z’imiturire ndetse n’imicungire y’ubutaka, Dr materu ashimira akarere ka Nyamasheke kuko kamaze kugaragaza igishushanyo mbonera cy’uko umujyi w’aka karere uzaba uteye ndetse n’ibyiciro by’inyubako bizaba biwugize.

Umuyobozi w’Ibiro by’Ubutaka mu karere ka Nyamasheke, Ntezimana Aphrodis, atangaza ko abitabiriye aya mahugurwa bayitezemo ubumenyi buzabashoboza gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamasheke cyamaze kwemezwa ndetse bikazabafasha no kunoza imiturire ku midugudu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka