Nyamasheke: Ingando z’aba-JIYA (JA) zashojwe, bane bacagurirwa kujya mu cyiciro cy’ubuyobozi bukuru

Ingando z’Urubyubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ruzwi ku izina rya “JA: (Jeunesse Adventiste” zari zimaze icyumweru zibera mu karere ka Nyamasheke, zasojwe tariki 21/12/2013, bane muri uru rubyiruko bacaguriwe kujya mu cyiciro cy’ubuyobozi bukuru bw’uru rugaga ari cyo cy’aba Chef-Guide.

Perezida wa Filidi (Field) y’Iburengerazuba bw’u Rwanda ihuza icyahoze ari Kibuye na Cyangugu, Pasiteri Nkinzingabo Jacques yasabye abacaguriwe kujya muri iki cyiciro gikuru cya JA kumenya ko bahamagariwe inshingano zikomeye zo gukora umurimo w’Imana kandi bakaba bagomba gukora cyane bagifite imbaraga nk’urubyiruko.

Uhereye ibumoso: Bane bacaguriwe kuba Aba Chef Guides muri JA bahabwa ibikoresho byabugenewe na Pasiteri Nkinzingabo Jacques.
Uhereye ibumoso: Bane bacaguriwe kuba Aba Chef Guides muri JA bahabwa ibikoresho byabugenewe na Pasiteri Nkinzingabo Jacques.

Iyi ngando y’Urugaga rw’Urubyiruko rwo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (JA) yari ihuje Aba-JA bagera ku 107.

Muri bo, Ngirukwayo Abel, Habimnana Joseph, Nsabimnana Samuel na Abayisenga Elysé ni bo bacaguriwe kujya mu cyiciro gikuru cy’Aba Chef Guides ndetse bambikwa n’umwambaro wabugenenewe, mu muhango wari uyobowe na Pasiteri Nkinzingabo Jacques ubora Field y’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

Mbere yo kwambara umwambaro w'Aba-Chef Guides, babanje gusezerana bafashe ku ibendera rya JA.
Mbere yo kwambara umwambaro w’Aba-Chef Guides, babanje gusezerana bafashe ku ibendera rya JA.

Abacaguriwe kujya muri iki cyiciro bavuga ko bibashimishije kuko ngo kugera kuri iyi ntera, babashije kwiga byinshi bizabafasha gukora umurimo w’Imana bawusobanukiwe.

Uretse abacaguriwe kujya mu cyiciro gikuru cya JA, ngo muri rusange urubyiruko rw’Abadiventisiti rwitabiriye iyi ngando rwungutse byinshi, haba mu gukorera Imana ndetse n’igihugu kandi abenshi bakaba baragiye bazamurwa mu ntera bikurikije icyiciro barimo.

Bakongeje urumuri nk'ikimenyetso cy'uko bagomba kuba umucyo.
Bakongeje urumuri nk’ikimenyetso cy’uko bagomba kuba umucyo.

Iyi ngando y’abagize Urugaga rw’Urubyiruko rw’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yari imaze icyumweru, yaranzwe n’amasomo atandukanye yigisha uru rubyiruko gusobnanukirwa n’Ijambo ry’Imana ariko bikajyana n’ibikorwa rusange.

Uru rubyiruko rwakoze umuganda w’isuku rutera ibyatsi birimbisha umuhanda ahitwa ku Kinini ndetse bakaba baranifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kagano mu muganda wo gutera igiti wabaye muri iki cyumweru gishize.

Uyu muhango wabereye imbere y'imbaga y'Abakristo b'Abadiventisiti.
Uyu muhango wabereye imbere y’imbaga y’Abakristo b’Abadiventisiti.

Kuri ibi kandi, hiyongereyeho ibikorwa by’ivugabutumwa nko gutanga ku buntu ibitabo by’ivugabutumwa ku baturage ndetse iyi ngando ikaba yasojwe, habatizwa abantu bane bakiriye agakiza muri iyi ngando.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 3 )

egoko we ,rwose ibyumubwira nibyo nuko atumva ,ariko ahari umenya atari umunyarwanda wanditse iyinkuru,ngo bacaguriwe???nubwontize reka nkukosore ahubwo andika ngobatoranirijwe,cgse batorewe ...

alia yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ibi nibyiza ku itorero kuko uyumurimo w’ivugabutumwa uzarangizwa nimbaraga zabasore

wilson yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Niko Ntivuguruzwa we,numva izinma ryawe ari irinyarwanda kavukire cyangwa se gakondo,wansobanurira ukuntu abantu bacagurwa?????? Ese ukoresheje inshiga "batorewe" ntabwo byari kumvikana neza!! Cyangwa nawe uri muri babandi bihesha agaciro bagoreka ururimi ngo tugirengo muri aba FROM.....?????? Ntibibereye umunyamakuru ikosore!

Khadhel yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka