Nyamasheke: Barasabwa gukora raporo zigaragaza imibare y’abagabo n’abagore mu bikorwa
Isuzuma ryakozwe mu karere ka Nyamasheke ku mahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ryagaragaje ko imitangire ya za raporo ikiri hasi mu kugaragaza uko amahame y’uburinganire ashyirwa mu bikorwa.
Tariki 20/02/2012, abakozi b’akarere basabye ko urwego rushinzwe kureba uko amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ashyirwa mu bikorwa (GMO) rwabakorera ubuvugizi bagahabwa imbata (format) bakoreramo raporo zigaragaza imibare y’abagabo n’abagore igaragazwa kuri buri gikorwa.
Umukozi wa GMO, Mico Patrick, yavuze ko mu gihe bitarakorwa bitabuza akarere ubwako kubikora kugira ngo kagire imibare ihamye kaheraho mu gukora igenamigambi ryako. Mico yavuze ko nyuma y’isuzuma bazabakorera ubuvugizi aho biri ngombwa.
Mu karere ka Nyamasheke kose, ahabashije kugaragazwa ibikorwa byakozwe cyangwa byakorewe abagabo n’abagore ni mu bijyanye n’uburezi ndetse n’ubuzima.
Abakozi b’akarere ka Nyamasheke bavuze ko no mu bindi bikorwa byabo bya buri munsi uburinganire bwubahirizwa, gusa ngo mu gutanga raporo niho havuka ikibazo kuko usanga batabigaragaza neza.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza, Mukarugomwa Noëlla, yabisobanuye muri aya magambo: “mu kazi kacu ka buri munsi amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore arubahirizwa ariko mu gutanga raporo ntitubitandukanya”.
Ibi kandi bishimangirwa na Gasasira Jacques, umukozi ushinzwe ibarurishamibare mu karere, watanze urugero kuri gahunda ya girinka aho usanga inka nyinshi zahawe imiryango iyobowe n’abagore nyamara bagatanga imibare y’inka zatanzwe muri rusange gusa.
Yongeyeho ko usanga amakoperative menshi aba agizwe n’abagore nyamara mu gutanga raporo ntibyibandweho cyane.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|