Nyamasheke: Abarimu biyemeje gushyiraho ihuriro ryo guteza imbere “Ndi Umunyarwanda”
Nyuma yo gusobanukirwa na Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” isaba Abanyarwanda bose kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda, abarimu bo mu karere ka Nyamasheke guhera ku bigisha muri kaminuza kumanura, biyemeje gushyiraho Ihuriro (Forum) ribahuza bose kugira ngo bafatanyirize hamwe guteza imbere gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bayigeza ku bana bigisha.
Uyu mwanzuro wafashwe n’abarimu bo mu karere ka Nyamasheke barimo abigisha muri Kaminuza ya Kibogora, abigisha mu mashuri yisumbuye ndetse no mu y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12, ubwo tariki ya 18/01/2014 basozaga ibiganiro by’iminsi 2 kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda byaberaga muri Kaminuza ya Kibogora.
Aba barimu bagaragaza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiriye gushyigikirwa kugira ngo Abanyarwanda bubake isano y’Ubunyarwanda bahuriyeho kandi byose bikaba bikwiriye gushingira ku kuri kw’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mu gushyigikira iyi gahunda, ngo basanze ari byiza gushyiraho Ihuriro (Forum) ryabo rigamije kwimakaza iyi gahunda, bityo nk’abantu barerera Igihugu, bakazabasha gufatanyiriza hamwe kurera no gutoza urubyiruko rw’u Rwanda gukurana indangagaciro zo kwimakaza Ubunyarwanda muri bo.
Pastor Senani Benoît uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa GSFAK-Kibogora agaragaza ko abarimu nk’abantu bahagarariye abandi bakwiriye kugira iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda iyabo kandi bakarushaho kuyikangurira n’abanyeshuri barera kugira ngo ibacengere.
Pastor Senani atanga urugero rw’uko ubwo abayobozi bo mu ishuri ayobora bari bamaze gusobanukirwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bagiye bakayisangiza abakozi bose bo kuri iryo shuri ku buryo babwizanyije ukuri, bityo babasha kubohoka ku mutima ku buryo barimo gufasha abanyeshuri kuyumva no kuyigira iyabo.

Depite Bamporiki Edouard waganiraga n’aba barimu bo mu karere ka Nyamasheke kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yagaragaje ibyishimo atewe n’uko abarimu bafata iya mbere mu kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu bana barema mu bwenge n’imitekerereze.
Depite Bamporiki yibukije abarimu ko ari nk’ababumbyi b’ubwenge n’ubumenyi bw’abana bigisha, kandi agaragaza ko icyo umwana yigishijwe n’umwarimu agifata nk’ihame ntikimuve mu bitekerezo.
Aha yabasabye ko bakwiriye kuzirikana ko ibyo baha abana ari byo bisobanura u Rwanda rwo mu gihe kiri imbere, ari na yo mpamvu bakwiriye guharanira ineza y’ahazaza h’u Rwanda kandi kugira ngo bigerweho bagasabwa kwigobotora iturufu y’amako yari yarakandamije Abanyarwanda.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya Kibogora, Dr Dariya Mukamusoni yashimiye abarimu bagize iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda iyabo kandi agaragaza ko Kaminuza ya Kibogora izakomeza kugaragaza uruhare rwayo kugira ngo iri huriro ry’abarimu rigire imbaraga kandi rihuze abarimu bose kuva ku bo muri kaminuza kugeza mu mashuri abanza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko igishimishije kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari uko abarimu n’abanyeshuri bagenda bagaragaza ubushake bwo guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda ku bwabo, bityo ngo akarere kakaba kazunganira aho bizakenerwa.
By’umwihariko, Kaminuza ya Kibogora iza ku isonga muri iyi gahunda kuko ni ho ha mbere mu karere ka Nyamasheke hatangirijwe Club Ndi Umunyarwanda mu banyeshuri ndetse bakaba barayigejeje no mu mashuri yisumbuye kandi iyi kaminuza ikaba yaremeye kuba ku isonga muri iri huriro rihuje abarimu bateza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ibi biganiro byahuje abarimu mu karere ka Nyamasheke, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Bwana Habumuremyi Emmanuel na we waganirije aba barezi akababwira ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije gufasha Abanyarwanda kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda kuruta izindi ndorerwamo bakwibonamo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abarimu nibabasha kuyumva nibwo nabo bigisha bazabasha kuyumva rero ndumva icyo cyemezo bafashe ari kiza ni umuti urambye kandi uzagera no kubana bacu ahubwo utundi turere nidukurikire tureke gusubira inyuma.
nkuko mwarimu ari umusingi akaba ishingiro ry’ubumenyi bwa muntu aho ava akagera, nta muntu ndabona wumuhanga kuri iyisi ndumva wumuhanga utaranyuze imbere ya mwalimu, ndizera ntashidikanya ko aba barimu batangiye akantu keza cyane, ndi umunyarwanda yari ikineye, umuyoboro nkuyu wizewe kandi uzaba utanga ikizere. ndatekerezako nabandi barimu basigaye mugihugu barebeyeho.
iyi gahunda irasobanutse ahubwo jye mbona abyirwanyaga bari barayumvise nabi.aba bayobozi nibakomeze bayidufashe kugera kure maze murebe ngo iratanga umusaruro mu Rwanda hose