Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batangiye kwitegura amatora y’Abadepite

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke, ku wa gatandatu tariki 08/06/2013 batangiye kwitegura amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.

Komiseri ku rwego rw’igihugu mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, Mwiza Esperance yatangaje ko impamvu y’iyi myiteguro ari ukugira ngo abanyamuryango ba FPR basobanukirwe hakiri kare amabwiriza agenga amatora y’abazahagararira Umuryango wa FPR mu Nteko Ishinga Amategeko.

Komiseri muri FPR-Inkotanyi, Mwiza Esperance yasabye abanyamuryango ba FPR b'i Nyamasheke kuzatora ab'ingirakamaro.
Komiseri muri FPR-Inkotanyi, Mwiza Esperance yasabye abanyamuryango ba FPR b’i Nyamasheke kuzatora ab’ingirakamaro.

Abakuriye inzego zitandukanye z’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke ndetse n’intumwa zaturutse ku rwego rw’igihugu bunguranye ibitekerezo ku byatuma amatora bategura azagenda neza.

Aya matora ategura gushaka abakandida bazajya kuri lisiti y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi azakorwa mu byiciro bibiri birimo icyiciro cyo ku rwego rw’akagari ndetse no ku rwego rw’akarere.

Komiseri Mwiza Esperance yavuze ko abashaka kwiyamamariza kuzajya kuri lisiti ya FPR kugira ngo baziyamamarize kuba abadepite bafite uburenganzira bwo kwiyamamariza mu tugari twabo bakurikije amabwiriza agenga amatora.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangiza ikiganiro.
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste atangiza ikiganiro.

Mu gihe amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Nzeri 2013, Komiseri Mwiza avuga ko iki gihe ari cyo cyiza cyo gukangurira abanyamuryango ba FPR amabwiriza agenga amatora mu rwego rw’Ishyaka kugira ngo azakurikizwe neza.

Komiseri Mwiza asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke ko bategura amatora neza bakazatora abantu bujuje ibyangombwa, b’inyangamugayo kandi bafite ubushobozi ku buryo nibagera mu rwego rw’akarere bazabasha gutsinda ndetse bakaba babasha guhatana no gutsinda ku rwego rw’igihugu.

Abanyamuryango ba FPR b'i Nyamasheke bafashe akanya babaza ibibazo.
Abanyamuryango ba FPR b’i Nyamasheke bafashe akanya babaza ibibazo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Haragahoraraho abayobozi bacu kuko badahwema kudushakira ibyadutezimbere’nyakubahwa PRESIDENT WACU TUMWIFURIJE URUZINDUKO RWIZA MURAKO KARERE MURAKOZE MUHONE AMAHORO YIMANA

Mutsinzi fred yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka