Nyamasheke: Aba Methodistes bararega abaturage gutwara ubutaka bwabo

Itorero rya Eglise Méthodiste Libre au Rwanda (EMLR) rirarega abaturage barituriye ko bakomeje kurirengera kuko bagenda bubaka basesera mu isambu yaryo iherereye mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, ahanubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora.

Nyuma yo kugeza ikibazo ku buyobozi bw’akarere, ikipe y’akarere yagiye kureba uko ikibazo kimeze tariki 16/02/2012 yemeje ko uburengere bugaragara, inasaba ko hazabaho inama ihuza abarengereye, abahagarariye EMLR ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bakumvikana uko ikibazo cyakemuka ku buryo burambye.

Iyi kipe yashingiye ku gishushanyo cy’ubutaka EMLR yahereweho iyi sambu cyo mu mwaka wa 1974, maze yemeza ko abaturage bagiye barengera bubaka ibikoni ndetse n’ubwiherero mu isambu ya EMLR.

Ikibazo cyabo ni icya cyera

Nk’uko byavugiwe mu nama yahuje impande zombi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere tariki 28/03/2012, ikibazo cy’abaturage barengera isambu ya EMLR yubatsemo ikigo nderabuzima cya Kibogora cyatangiye mu myaka ya 1982 kuko bigeze kubibazwa bagasaba imbabazi bakaza kuzihabwa mu mwaka wa 1986.

Icyo gihe buri wese yagumanye aho yatwaye ariko abuzwa kongera kurengera. Amasezerano bagiranye icyo gihe yasinyweho n’uwari burugumesitiri wa komini Kirambo, Mayira Mathias, konseye wa Segiteri Tyazo, Sekaziga Pierre, ndetse n’abari bahagarariye impande zose.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanjongo, Mugabo François, yavuze ko habayeho ikibazo cy’uburangare ku buyobozi bwa kera mu gukemura iki kibazo, ndetse anashinja EMLR kuba itarashyize imbaraga mu gukurikirana ikibazo cy’ubutaka bwabo.

Mugabo yavuze ko impande zombi zikwiye kumvikana uko zakemura ikibazo ku buryo burambye ku buryo ubutaka bwa EMLR butazongera kurengerwa.

Impande zombi zahuriye ku muti umwe

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamasheke, Bahizi Charles, yavuze ko kuva abaregwa kurengera bemera icyaha kandi bakagisabira imbabazi hakwiye kubaho kumvika ku muti w’ikibazo.

Impande zombi zumvikanye ko abarengereye bazishyura amafaranga ahwanye n’aho bubatse amazu yo gucururizamo ariko utuzu twubatse mu mu kingo tugakurwaho abo baturage bakahubaka urukuta rw’amabuye kugira ngo batazongera kuharenga basatira ubutaka bwa EMLR.

Ikipe yize ku kibazo cy’uburengere bw’ubutaka bwa EMLR yahawe abantu bahagarariye impande zombi, ngo bazafatanye mu kugena uko amafaranga umuntu wese azishyura angana bitewe n’ubutaka yarengereye. Iyi kipe igomba kuzatanga umwanzuro bitarenze tariki 05/04/2012.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka