Nyamagabe ntikiri Gikongoro y’inzara, igwingira ryagabanutseho 15.3%

Mu gitabo cy’umuhanuzi Amosi muri Bibiliya (Amosi 4:9) havuga ko ’gikongoro’ ari inzara iterwa no kurumbya imyaka cyangwa konerwa n’uburima.

Akarere ka Nyamagabe kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, na ko kagiye kavugwamo inzara, bitewe n’ubutaka burumba kubera guhora butembanwa n’isuri.

Abaturage b'Umudugudu wa Gasharu muri Kibirizi muri Nyamagabe bamuritse umusaruro bakuye ahanini mu buhinzi n'ubworozi
Abaturage b’Umudugudu wa Gasharu muri Kibirizi muri Nyamagabe bamuritse umusaruro bakuye ahanini mu buhinzi n’ubworozi

Icyakora mu myaka 10 ishize Nyamagabe yatangiye kuza mu turere twa mbere twesa imihigo kurusha utundi, bitewe no guteza imbere gahunda zitandukanye zijyanye no kurwanya inzara, harimo iyo guca amaterasi arinda ubutaka gutembanwa n’isuri.

Abakozi b’Umurenge wa Kibirizi, umwe mu yigize Akarere ka Nyamagabe bavuga ko hegitare y’ubutaka yasarurwagamo toni imwe n’ibiro 800 by’ibishyimbo mbere yo guca amaterasi.

Ubu hegitare imwe y’ubutaka ngo ivamo toni ebyiri n’ibiro 600 by’ibishyimbo, cyangwa toni eshatu n’ibiro 400 by’ibigori, mu gihe itarenzaga toni ebyiri n’ibiro 800 z’ibigori ikiri Gikongoro.

N'ubwo ari mu mpeshyi abaturage b'i Kibirizi bamwe baracyafite uturima tw'imboga bagaburira abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
N’ubwo ari mu mpeshyi abaturage b’i Kibirizi bamwe baracyafite uturima tw’imboga bagaburira abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Ku wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021 abaturage bo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gashiha mu Murenge wa Kibirizi muri Nyamagabe, bamuritse umusaruro w’ibyo bejeje bikomoka ku bihingwa no ku matungo.

Umujyanama w’Ubuzima witwa Rudahindagara Daniel yerekanye n’uturima tw’igikoni bahingamo imboga z’amoko atandukanye, avuga ko buri rugo rwatojwe kwigiraho guhinga imboga zigaburirwa abana.

Nsabimaba Boniface uyobora Umurenge wa Kibirizi we yagize ati "Amateka yarahindutse kuko wahabonye harera ibihingwa bitandukanye, hari ubworozi, abaturage barabyibushye, Nyamagabe ntikiri Gikongoro y’inzara".

I Kibirizi beza n'imbuto
I Kibirizi beza n’imbuto

Ubushakashatsi bwiswe DHS bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka ushize, bugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kagabanyije cyane urugero rw’abana bari munsi yimyaka itanu bagwingiye kubera imirire mibi, kuva kuri 51.8% muri 2015 kugera kuri 36.5% muri 2020.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe, Prisca Mujawayezu avuga ko bateje imbere ingamba zitandukanye zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Imibereho myiza, Mujawayezu Prisca
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Imibereho myiza, Mujawayezu Prisca

Avuga ko buri mudugudu ufite uturima tw’imboga tw’icyitegererezo, hakaba ingo mbonezamikurire y’abana bato nibura eshatu muri buri mudugudu.

Mu ngo mbonezamikurire ni ho abana birirwa mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo, bakahafatira amafunguro arimo intungamubiri, bakaruhuka ndetse bakiga amasomo abategura kuzatangira neza amashuri abanza.

Akarere ka Nyamagabe kari mu twateje imbere gahunda yiswe "Igi ry’Umwana" aho abakozi b’inzego zitandukanye batanga umusanzu wo kugaburira abana n’ababyeyi bafite imirire mibi barwariye ku bigo nderabuzima.

Bahinga n'ibinyamisogwe bitanga ibyubaka umubiri
Bahinga n’ibinyamisogwe bitanga ibyubaka umubiri

Umuturage mu Mudugudu wa Gasharu witwa Nyirankundwa Seraphine, avuga ko mu mafaranga y’ubufasha bahabwa na Leta bakuraho nibura 100Frw buri cyumweru bakayabitsa mu itsinda ryo kugurizanya.

Nyirankundwa avuga ko bibafasha kubona amafaranga yo guhora bagaburira abana neza, bakagurizanya ayo gukora imishinga y’iterambere ndetse bakishyura ku gihe ubwisungane mu kwivuza(mituelle de santé).

Nyirankundwa yagize ati "Twagujije muri iryo tsinda amafaranga ibihumbi 50 jye n’umutware wanjye turayongera tugura inka, ubu irahaka."

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu avuga ko bafite amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe yatanzwe n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’Urwego rushinzwe imikurire y’abana bato (NCDA), agamije guteza imbere gahunda y’igihugu yo kurwanya imirire mibi n’igwingira(SPRP).

Imisozi ya Nyamagabe itwikirijwe imyaka n'amashyamba
Imisozi ya Nyamagabe itwikirijwe imyaka n’amashyamba
Umwana w'amezi icyenda bamupimye uburebure kugira ngo barebe ko atagwingiye basanga agera neza mu ibara ry'icyatsi rigaragaza ko atagwingiye
Umwana w’amezi icyenda bamupimye uburebure kugira ngo barebe ko atagwingiye basanga agera neza mu ibara ry’icyatsi rigaragaza ko atagwingiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose Nyamagabe barasobanutse nibakomerezaho Kandi uwo Mudugudu ndabona rwose ubukungu bwifashe Neza Kandi inkuru nkizi zigaragaza imibereho yabaturage no mucyaro namwe turabashimira ko muba mwatekereje kujya iyo mumisozi mukatuzanira inkuru nkizi kbsa murabo kubahwa.

Elias kabosi yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Nibyo rwose Nyamagabe barasobanutse nibakomerezaho Kandi uwo Mudugudu ndabona rwose ubukungu bwifashe Neza Kandi inkuru nkizi zigaragaza imibereho yabaturage no mucyaro namwe turabashimira ko muba mwatekereje kujya iyo mumisozi mukatuzanira inkuru nkizi kbsa murabo kubahwa.

Elias kabosi yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka